advertising

Advertising

Robert Duvall yitabye Imana ku myaka 95

by February 17, 2026
7 hours ago

Umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Hollywood, Robert Duvall, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana ku myaka 95 y’amavuko. Uyu mukinnyi wari uzwi cyane mu gukina, kwandika no kuyobora filime, asize amateka akomeye mu ruganda rwa sinema ku Isi.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’umugore we, Luciana Pedraza, binyuze mu kigo cyitaga ku itangazamakuru ry’umuryango we. Mu butumwa bwe, yavuze ko Duvall yari umuntu witanze ku kazi ke, akagakunda cyane nk’uko yakundaga abantu, kandi ko kuri we yari byose mu buzima bwe.

Robert Duvall yatangiye gukina filime mu 1962, bivuze ko yari amaze imyaka irenga 60 muri uwo mwuga. Yamamaye cyane muri filime zitandukanye zirimo The Godfather yasohotse mu 1972, aho yakinnye yigaragaza nk’umukinnyi ufite imbaraga n’ubushobozi bwo kwinjira neza mu miterere y’uwo akinira. Yanagaragaye muri Apocalypse Now yasohotse mu 1979, imwe mu zakunzwe cyane mu mateka ya Hollywood.

Mu rugendo rwe rwa sinema, yegukanye ibihembo byinshi birimo igihembo cya Oscar yahawe mu 1983 abikesheje filime Tender Mercies. Yanahawe n’ibindi bihembo bikomeye birimo BAFTA Awards n’ibindi byamushimangiye nk’umwe mu bakinnyi bakomeye bo mu gihe cye.

Mu buzima bwe bwite, Robert Duvall yashatse abagore bane mu bihe bitandukanye ariko nta mwana yasize. Yabanye na Barbara Benjamin kuva mu 1964 kugeza 1975, akurikizaho Gail Youngs hagati ya 1982 na 1986, Sharon Brophy kuva 1991 kugeza 1995, mbere yo kubana na Luciana Pedraza kuva mu 2005 kugeza yitabye Imana.

Urupfu rwe rusize icyuho kinini mu ruganda rwa sinema, cyane cyane ku bakunzi ba filime zakunzwe mu myaka ya za 1970 na 1980. Azahora yibukwa nk’umwe mu bakinnyi badasanzwe bagize uruhare mu kubaka amateka ya Hollywood.

Author

Ads

ad

Previous Story

Al Hilal SC izacakirana na RS Berkane: Ibyaranze tombola ya ¼ cya CAF Champions League

Next Story

Mike Tyson agiye guhurira mu mukino w’imurika na Floyd Mayweather Jr. muri RDC

Latest from Izindi nkuru

Go toTop