Umukinnyi wa filime wo muri Nollywood, Tonto Dikeh, ari mu byishimo nyuma yo kurangiza amasomo ya discipleship (amasomo yo gukura mu by’umwuka) mu Itorero Streams of Joy International riyobowe na Pasiteri Jerry Eze.
Mu mashusho yasangije abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, Tonto Dikeh agaragara afashe icyemezo (certificat) cy’uko yarangije ayo masomo. Yagaragaje ko urugendo rwe rwo kwegera Imana rwahinduye byinshi mu buzima bwe, ashimangira ko atakiri wa muntu wa mbere y’uko atangira ayo masomo.
Yavuze ko urugendo rwe n’Imana rwamubereye urwo gukira ibikomere byo mu mutima, kumwagura mu mitekerereze, kumugerageza no kumwubaka mu buryo bwiza. Ati: “Nta muntu n’umwe wanshyira mu mutwe ko Imana itabaho,” agaragaza ukwemera gukomeye afite nyuma y’iyo ntambwe agezeho.
Tonto Dikeh kandi yatangaje ko yamaze kwinjira burundu mu ishami ry’itorero ryitwa Temple Keepers Department, aho azakora nk’umwe mu bakorera Imana mu buryo buhoraho. Ibi yabifashe nk’intangiriro nshya mu buzima bwe bwo kwizera.
Nyuma yo gutangaza aya makuru, inshuti ze, abakunzi be n’abandi bakinnyi ba filime bakomeje kumwifuriza ishya n’ihirwe, bamushimira ubushake n’ubwitange yagaragaje mu rugendo rwe rwo mu by’umwuka. Benshi bavuze ko ari byiza kuba yatangiye kubona impinduka nziza mu mibereho ye, kandi bamwifuriza gukomeza gukomera mu kwizera.
Iyi ntambwe nshya kuri Tonto Dikeh igaragaza ko, uretse kuba azwi muri sinema, ari no mu rugendo rwo kwimakaza ukwemera kwe no gukorera Imana mu buryo bwimbitse.
