advertising

Advertising

Rema yaciye agahigo kuri Billboard, asiga inyuma Wizkid

by February 15, 2026
4 hours ago

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Rema, amazina ye bwite akaba Divine Ikubor, yongeye kwandika amateka mashya ku rutonde rwa Billboard.

Album ye ya mbere yise Rave & Roses ni yo album yo muri Afurika imaze igihe kirekire kurusha izindi kuri Billboard World Albums, aho imaze ibyumweru 170 kuri uru rutonde. Ibi byatumye arenga ku gahigo kari gafitwe na Wizkid binyuze kuri album Made In Lagos yamazeho ibyumweru 164.

Iyi ntambwe igaragaza uko umuziki wa Afurika ukomeje kuzamuka no kwigaragaza ku isoko mpuzamahanga.

Hari n’abandi bahanzi bageze kure kuri uru rutonde. Tems yamaranye ibyumweru 79 kuri World Albums abikesheje album Born In The Wild, mu gihe Burna Boy yamazeho ibyumweru 63 kuri uru rutonde binyuze kuri Love, Damini. Umuhanzi w’icyamamare Fela Kuti nawe yigeze kumara ibyumweru 45 kuri uru rutonde akoresheje album The Best Of The Black President.

Rema kandi yongeye kwinjira ku rutonde rwa Billboard Hot 100 binyuze mu ndirimbo Secondhand yakoranye na Don Toliver, yahise itangira ku mwanya wa 29.

Na Tems yinjiye kuri Hot 100 abikesheje indirimbo What You Need, bituma agira indirimbo zirindwi zimaze kugera kuri uru rutonde. Ibi byatumye anganya umubare n’abandi bahanzi bakomoka muri Afurika barimo Burna Boy ndetse n’itsinda ryo muri Afurika y’Epfo Seether.

Aya mateka mashya agaragaza ko umuziki wa Afurika uri mu bihe byiza, aho abahanzi bawukora barushaho kumenyekana no gukomeza guhatanira imyanya yo hejuru ku rutonde mpuzamahanga.

Author

Ads

ad

Previous Story

Intambara y’amagambo hagati ya Rugaju na Lorenzo ikomeje kuvugisha benshi

Next Story

Davido yikuye mu rubanza rushingiye ku burere bw’umukobwa we

Latest from Imyidagaduro

Go toTop