Mu buzima bwa buri munsi, abantu benshi bibaza uko bamenya ubakunda by’ukuri n’utabakunda, cyane cyane mu rukundo. Hari igihe amagambo aba aryoshye, ariko ibikorwa bikavuga ibindi. Ni yo mpamvu kumenya gutandukanya ugukunda n’utagukunda ari ingenzi kugira ngo wirinde kubabazwa cyangwa guta umwanya ku muntu utakwitaho.
Ugukunda agaragariza urukundo mu bikorwa kurusha mu magambo. Ntahora akuvugiriza imiringa gusa, ahubwo akwereka ko agufitiye agaciro mu buryo bufatika: Kukwitaho, kuguhamagara akubaza amakuru, kukuba hafi mu bihe byiza n’ibibi. Utagukunda ashobora kukuvugisha neza, ariko igihe ukeneye ubufasha akabura cyangwa akajya kure yawe.
Ugukunda arakubaha. Yubaha amarangamutima yawe, ibitekerezo byawe n’ibyemezo byawe. N’igihe mutumvikanye, aragerageza kuganira no kugera ku bwumvikane. Utagukunda we ashobora ku kwirengagiza, gutuma wibona nk’udafite agaciro cyangwa akagufata nk’amahitamo ye ya Kabiri.
Ugukunda yishimira iterambere ryawe. Iyo uteye intambwe cyangwa ugeze ku ntsinzi, arabyishimira by’ukuri kandi akagushyigikira. Utagukunda ashobora kugirira ishyari cyangwa kugerageza kugutesha agaciro kugira ngo yumve ko akuruta.
Ikindi kimenyetso ni ukwihangana no kwitanga. Ugukunda yihanganira amakosa yawe kandi akagufasha kuyakosora mu mahoro. Ntawe utunganye, ariko iyo umuntu agukunda aba yiteguye kubaka no gukemura ibibazo, aho guhita agutererana ku kintu gito cyose. Utagukunda ahita ashaka impamvu zo kukureka cyangwa kukwereka ko utamuhagije.
Ugukunda agushyira mu mibereho ye. Aguha umwanya mu buzima bwe, akakwinjiza mu ntego ze n’ejo hazaza. Utagukunda akagukoresha nk’uw’igihe gito, atigera atekereza ku hazaza muri kumwe.
Gutandukanya ugukunda n’utagukunda bisaba kureba ibikorwa kurusha amagambo. Urukundo nyarwo rugaragarira mu kubaha, kwita ku wundi, kumushyigikira no kumuba hafi mu bihe byose. Iyo ibyo bidahari, nubwo amagambo yaba aryoshye gute, uba ugomba gutekereza kabiri. Urukundo rw’ukuri ntirugushyira mu rujijo, rugusiga wumva ufite amahoro n’agaciro.