advertising

Advertising

Agahinda ni kose ! Umugore yirukanwe ku kazi nyuma yo kujya gushyingura umugabo we atabanje kubisabira uburenganzira ku kazi

by February 13, 2026
4 hours ago

Umugore yateje uburakari n’impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko yirukanwe ku kazi umunsi umwe gusa nyuma yo gushyingura umugabo we.

Mu mashusho yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye by’umwihariko X , uyu mugore agaragara arira kandi afite agahinda kenshi, asobanura ko umugabo we amaze gupfa yagize ihungabana rikomeye ari ku kazi, bimuviramo kubura imbaraga zo gukomeza gukora.

Yasobanuye ko yasibye akazi umunsi umwe gusa kugira ngo ajye gushyingura umugabo we. Nyuma yaho, yamenyeshejwe ko amasezerano y’akazi bayahagaritse kubera ko yasibye atabiherewe uruhushya rwemewe na sosiyete yakoragamo.

Ati: “Umugabo wanjye yari amaze gupfa. Na gombaga  kumushyingura”. Uwo mugore yavuze ayo magambo arwana no kwifata ngo amarira atamanuka.

Uyu mugore yavuze ko isosiyete yamubwiye ko “Amategeko ari amategeko” ko idashobora kumwereka imbabazi cyangwa ngo bamuhe andi mahirwe arimo gukoresha ubundi buryo budasanzwe bwo gusuzuma ikibazo cye, bavuga ko kuba yari umukozi w’agateganyo cyangwa udafite  amasezerano ahamye byatume nta burenganzira bwo guhabwa imbabazi zihariye ahabwa.

Iyi nkuru yateje umujinya abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi bashinje umukoresha we ubugome no kubura ubumuntu. Bamwe mu batanga ibitekerezo, harimo n’inzobere mu by’abakozi (HR), bagiriye inama uyu mugore gushaka ubujyanama mu by’amategeko, bavuga ko bishobora kuba ari ukwica amategeko agenga umurimo, bitewe n’Igihugu atuyemo n’ubwo batifuje ku kivugaho byinshi.

 

Ibi byongeye kuzamura impaka ku burenganzira bw’abakozi mu gihe cy’ikiruhuko cy’ababuze ababo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Mwarimu wo muri New Jersey yakatiwe imyaka 10 nyuma yo gusambanya abanyeshuri umwe akamutera inda

Latest from Hanze

Go toTop