Mwarimu wo muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya abanyeshuri babiri no kubashuka akabakururira mu mibonano mpuzabitsina igihe yari akiri umurezi wabo. Umwe muri abo bana yamuteye inda.
Julie Rizzitello, wari mwarimu w’Icyongereza ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Wall Township High School, yemeye ibyaha bibiri byo gusambanya umwana uri munsi y’imyaka y’ubukure mu rwego rwa “Second-degree sexual assault.” Mu rubanza berekanye ko yatangiye gushuka umwe mu banyeshuri muri 2017, ubwo uwo muhungu yari umunyeshuri mushya kuri icyo kigo.
Mu rukiko kandi byagaragajwe ko Rizzitello yashutse uwo munyeshuri, amubwira ko arota baryamana, nyuma bakaza kugirana imibonano mpuzabitsina inshuro nyinshi hagati ya 2017 na 2018. Byagaragaye kandi ko yamushutse akamusaba kuryamana badakoresheje agakingirizo ubwo hari ku munsi w’amavuko ye, bigatuma asama inda.
Umucamanza w’Urukiko rwa Monmouth County, Jill Grace O’Malley, yavuze ko uwo musore atahangayikishijwe gusa n’uko yashutswe mu gihe cyose yari mu mashuri yisumbuye n’umwarimu yizeraga, ahubwo anaremerewe n’ingaruka yakuyemo zirimo uburwayi bwo mu mutwe bwanatewe n’uko uwo mwarimu yahisemo gukuramo inda yari yaramuteye.
Yagize ati: “Ntabwo ari ukubabazwa gusa n’uko yashutswe kandi akagirirwa nabi n’umuntu yizeraga, ahubwo ubu aracyahangayitse ku byemezo yafatiwe. Ibi byamuteye ihungabana rikomeye.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibikorwa nk’ibyo byakunze kugaragara cyane kuri uwo mwarimukazi aho akunda gushuka abana agamije kubigarurira mu nyungu ze bwite. Umushinjacyaha wa Monmouth County, Raymond S. Santiago, avuga ko ibyo byaha bikomeye ndetse ko byangije mu buryo bukomeye imitekerereze n’amarangamutima y’abo bana yari ashinzwe kurera no gufasha gukura neza.
Byavuzwe kandi ko nyuma yo gutabwa muri yombi muri Nyakanga 2024, Rizzitello yahamagaye abo banyeshuri ababwira gusiba ibimenyetso byose byari kuri telefone no ku bikoresho byabo nka mudasobwa , Telefone n’ahandi.
Urukiko rwemeje ko ibi byaha byari iby’ubugome bukomeye, cyane cyane ko byakozwe n’umuntu wari wizerwa nk’umwarimu. Icyemezo cyo kumukatira imyaka 10 y’igifungo cyafashwe hagamijwe guhana no guha gasopo abakora ibyaha nk’ibyo byo gukoresha abana ubusambanyi ku gahato.
