advertising

Advertising

Doja Cat icyamamare muri muzika ya Amerika agiye gutaramira mu Rwanda

4 hours ago

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Doja Cat watwaye igihembo cya Grammy yatangajwe nk’uzaba ayoboye ibitaramo bya Move Afrika 2026, igikorwa gitegurwa na Global Citizen mu rwego rwo guteza imbere ubuhanzi no kurema amahirwe y’akazi ku mugabane wa Afurika. Move Africa izaba ku nshuro yayo ya ya Gatatu.

Urugendo rwa 2026 ruzatangirira i Kigali mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026, hanyuma rukomereze i Pretoria muri Afurika y’Epfo aho kizabera muri SunBet Arena ku wa 20 Werurwe 2026. Uretse kuba ari ibitaramo by’imyidagaduro, abategura Move Afrika bavuga ko ari uburyo bwo gushora imari mu buhanzi bwa Afurika no guteza imbere inganda zishingiye ku muco by’umwihariko mu Bihugu biberamo.

Doja Cat yavuze ko kwitabira Move Afrika bifite igisobanuro gikomeye kuri we, cyane ko afite inkomoko muri Afurika y’Epfo. Yagaragaje ko uru rugendo atari urusanzwe ahubwo ari igikorwa gifite intego yo kurema impinduka zifatika zirimo gutanga imirimo no gufasha urubyiruko kubona amahirwe mu rwego rw’ubuhanzi. Yashimangiye kandi ko ari umwanya wo kugaragaza ko Afurika ifite impano n’ubushobozi buhagije bwo guhatana ku ruhando Mpuzamahanga.

Umuyobozi wa Global Citizen, Hugh Evans, yatangaje ko bishimiye kwakira Doja Cat nk’umuhanzi mukuru wa Move Afrika 2026.Move Afrika ikorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo PG Lang n’umuhanzi Kendrick Lamar, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhanzi.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwatangaje ko kwakira Move Afrika ari ikimenyetso cy’uko Igihugu gikomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuhanzi n’imyidagaduro. Byagaragajwe ko ibitaramo nk’ibi bitanga imirimo ku rubyiruko, bifasha mu bukerarugendo no mu kuzamura isura y’Igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Muri rusange, Move Afrika 2026 yitezweho gukomeza kwaguka ikagera no mu yindi Mijyi y’ibindi Bihugu bya Afurika, mu buryo bwo  kubaka urwego ruhamye rw’ibitaramo mpuzamahanga rufasha kuzamura ubuhanzi  no kurema amahirwe arambye ashingiye ku muco n’impano z’abaturage bayo.

Author

Ads

ad

Previous Story

Bruce Melodie na Bwiza bagiye gutaramira muri Uganda

Next Story

Mwarimu wo muri New Jersey yakatiwe imyaka 10 nyuma yo gusambanya abanyeshuri umwe akamutera inda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop