advertising

Advertising

LeBron James abaye umukinnyi wa mbere ukuze kurusha abandi wagize ‘Triple-Double’ mu mateka ya NBA

by February 13, 2026
3 hours ago

Mu ijoro ryo ku wa Kane, LeBron James yanditse amateka mashya muri Shampiyona ya NBA ubwo yabaga umukinnyi ukuze kurusha abandi bose wagize ‘Triple-Double;. Ibi yabigezeho afite imyaka 41 n’iminsi 44, mu mukino ikipe ya Los Angeles Lakers yatsinzemo Dallas Mavericks amanota 124-104.

James yari afite amanota 28 n’imipira 12 yatanze yavuyemo amanota, hanyuma ageza ku mipira 10 yagaruye ubwo haburaga iminota ibiri n’amasegonda make ngo umukino urangire. Ako kanya ni bwo yujuje Triple Double ye ya 123 mu buzima bwe muri NBA. Abafana bari muri Stade bahise bagaragaje urukundo baramushimira cyane ndetse na mbere y’uko asohoka mu kibuga bamukomera amashyi.

James yaciye agahigo kari kamaze imyaka 22 gafitwe na Karl Malone, wari waragejeje kuri Triple-Double afite imyaka 40 n’iminsi 127 mu mwaka wa 2003, nabwo akinira Lakers mu mwaka we wa nyuma muri NBA nk’uko bimeze kuri LeBron James.

Nyuma y’umukino, James yavuze ko asigaye afata umwanya wo kwishimira buri gikorwa cy’amateka agezeho, kuko azi ko ari mu gihe cye cya nyuma cy’urugendo rwe mu mukino wa basketball nk’uwabigize umwuga. Yagaragaje ko Triple-Double ifite igisobanuro gikomeye kuri we, kuko isobanura kugira uruhare mu byiciro 3 by’ingenzi mu mukino harimo ;  Gutsinda amanota, Gutanga imipira ivamo amanota no Kugarura imipira.

Uyu mukino wari wihariye kuko Luka Dončić atawukinnye kubera imvune yoroheje afite mu kibero. Ibyo byatumye James afata iya mbere yo gukinana imbaraga kuva umukino ugitangira biramuhira atsinda amanota 14 anatanga imipira 6 yavuyemo amanota mu gice cya mbere  cy’umukino. Mu gice cya mbere cyose yari amaze kugira amanota 18, imipira 8 yatanze n’imipira 4 yagaruye.

Mu gace ka nyuma, ntiyigeze asohoka mu kibuga kugeza abonye imipira itatu yari asigaje kugira ngo yuzuze Triple-Double. LeBron James, yafashijwe na bagenzi be cyane kugira ngo abashe kugera kuri iyo ntego idasanzwe mu mateka ye.

James yaherukaga kugira Triple-Double muri Gashyantare 2025. Uyu mwaka wa 23 ari gukina muri NBA waranzwe n’imvune zatumye adakina imikino 18, ariko agifite impuzandengo y’amanota 21.8, imipira 6.9 atanga n’5.7 agarura kuri buri mukino. Nubwo yakomeje kugira imvune, yatoranyijwe ku nshuro ya 22 mu mukino wa All-Star uzabera muri Intuit Dome.

Iyi ntsinzi yasize Lakers bakomeje guhatanira imyanya ya kamarampaka mu gice cy’Iburengerazuba.

Author

Ads

ad

Previous Story

Brazil: Imbwa n’Injangwe zemerewe gushyinguranwa naba Shebuja mu gihe bapfuye

Latest from Izindi nkuru

Go toTop