advertising

Advertising

Muneza Christopher yagaragaje uko yakiriye amagambo ya Marina

4 hours ago

Umuhanzi Muneza Christopher yatangaje uko yakiriye amagambo ya Marina Debora, uzwi cyane nka Marina, wavuze ko mu gihe cy’amashuri yisumbuye yamukunze mu ibanga, ibyo bakunze kwita “crush”.

Mu kiganiro giherutse gutambuka, Marina yavuze ko akiri umunyeshuri yakundaga cyane Muneza, ndetse ngo yigeze no gutwikiriza ibitabo ifoto ye kugira ngo ajye ayireba akishimira. Yavuze ko icyo gihe yari amufitiye amarangamutima, ariko ngo uko babonanye bwa mbere byari bitandukanye n’uko yari abyiteze.

Ku wa 11 Gashyantare 2026, Muneza nawe yabajijwe kuri ayo magambo mu gihe ari mu bikorwa byo kumenyekanisha album ye nshya yise “H2O”. Yavuze ko atari ubwa mbere yumva ayo makuru, ariko ko igihe bahuye bwa mbere yabonye Marina atagaragaza ubushake bwo kumuganiriza cyane.

Yasobanuye ko uwo munsi Marina yari kumwe na Badrama bari baje kumusura. Amusuhuza, ariko ngo yamubonye asa n’utabyitayeho cyane. Nyuma yaje kumva mu kindi kiganiro Marina avuga ko yamukunze kera, bituma abyibazaho bitewe n’uko atari ko yari yabibonye bwa mbere.

Nubwo byamubayeho atyo, Muneza yavuze ko yubaha kandi yishimira impano ya Marina. Yagaragaje ko kuva kera ari umufana we, cyane cyane kubera ijwi rye n’umwete ashyira mu muziki. Yongeyeho ko mu buhanzi, umwete ari ingenzi kandi Marina awugaragaza.

Ibi Muneza abivuze mu gihe akomeje kumenyekanisha album ye nshya “H2O” igizwe n’indirimbo icyenda, asobanura ko yayikoze mu gihe kirekire kingana n’imyaka hafi icyenda, ayitegura buhoro buhoro kugeza igeze ku bakunzi be.

Author

Ads

ad

Previous Story

Samusure yageze i Kigali yakiranwa urugwiro

Next Story

Uburusiya bwahagaritse ikoreshwa rya WhatsApp burundu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Abatoza 688 bahataniye gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryakiriye ubusabe bw’abatoza 688 bashaka gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”. Ibi bije nyuma y’uko iyi
Go toTop