Ijoro ni igihe cy’ituze, igihe umutima utekereza byimbitse ku munsi warangiye ndetse n’ejo hazaza. Muri ayo masaha, amagambo umukunzi wawe akumva ava kuri wowe ashobora kumutera akanyamuneza, icyizere n’ibyishimo. Kubwira umukunzi wawe amagambo meza mbere y’uko aryama si umuhango usanzwe, ahubwo ni ikimenyetso cy’urukundo n’ukwitaho.
Ni byiza ku mushimira umunsi mwiza mwagiranye, cyangwa imbaraga yashyize mu mirimo ye ya buri munsi. Kumubwira ko wishimira uko yitwaye, cyangwa uko yitanga, kuko bituma aryama yumva afite agaciro. Umuntu ushimiwe yumva yubahwa kandi akaruhuka umutima.
Mugomba kwibutsanya urukundo mufitanye. Kumubwira mu magambo asobanutse uti: “Ndagukunda, kandi ndagushimira kuba uri mu buzima bwanjye,” bituma aryama atekanye. Ayo magambo atuma yumva atari wenyine, ahubwo ko hari umutima umwitayeho kandi umutekereza n’igihe asinziriye.
Nanone kandi, ni byiza kumwifuriza inzozi nziza n’igitondo cyiza. Amagambo y’icyizere nk’ukuvuga ko ejo hazaba umunsi mwiza, cyangwa ko umushyigikiye mu byo ateganya, bituma aryama afite ibyiringiro. Ibi bifasha mu kubaka umubano wubakiye ku guterana imbaraga no kubahana.
Ikindi cy’ingenzi ni kumubwira ko umubabarira niba hari icyo mutumvikanyeho ku manywa. Ijoro ni igihe cyo gusiga inyuma amakosa no kubabarirana. Kumwiyegereza mu magambo y’ubwuzu, umwereka ko urukundo rurenze amakosa mato mato, bituma aryama umutima we wuzuye amahoro.
Mu gusoza twakwibutsa ko amagambo wabwira umukunzi wawe mbere y’uko aryama akwiriye kuba amagambo yuje urukundo, icyubahiro n’ihumure. Ayo magambo ni nk’isaro rishyirwa ku muryango w’urukundo, agafasha uwo ukunda gusinzira afite umutima utuje kandi yizeye ejo heza. Kubwira umukunzi wawe amagambo meza mbere y’ijoro ni uburyo bworoshye bwo gukomeza kubaka urukundo rukura buri munsi.

Isoko: Love Heaven