Umukobwa w’imyaka 18 witwa Gihozo Henriette afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho gukomeretsa bikomeye umusore witwa Hanyurimana Lazare w’imyaka 25, akoresheje urwembe, nyuma yo kumushinja kumwima urukundo.
Ibi byabereye mu kabari kari mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe. Amakuru aturuka mu bahari avuga ko uyu mukobwa yasanze umusore mu kabari, atangira kumubaza impamvu akomeza kumwima urukundo nyamara we amukunda cyane. Umusore ngo yamubwiye ko atiteguye kugirana na we umubano w’urukundo.
Abari aho bavuga ko habayeho guterana amagambo, umukobwa akubita umusore urushyi, na we arusubiza, bagenzi babo barabatandukanya. Nyuma y’akanya gato, umukobwa yasohotse ajya kugura urwembe muri butiki iri hafi aho, agaruka atunguranye arurisha umusore, amukomeretsa ku kuboko, ku kibero no mu gatuza.
Inzego z’umutekano n’iz’irondo zahise zihagera, umusore ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe kugira ngo yitabweho, mu gihe umukobwa yahise afatwa ashyikirizwa RIB ya Kamembe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yemeje iby’aya makuru, avuga ko atari ibisanzwe kubona amakimbirane akemurwa mu buryo bw’urugomo nk’uru. Yibukije urubyiruko ko urukundo rudashobora kugerwaho ku ngufu, asaba kwirinda ubusinzi n’imyitwarire ishobora kuganisha ku byaha.
Yahamagariye urubyiruko kwifashisha ubuyobozi n’inzego zibishinzwe mu gihe habayeho amakimbirane aho kwishora mu bikorwa bishobora kubakururira ibibazo by’amategeko.
