Justine Nameere, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yatangaje ko mugenzi we Ali Nganda Kasirye Mulyanyama yigeze gufatanwa kureba amashusho y’urukozasoni, bikaba byarakomeje gukurura umwuka mubi hagati yabo.
Nameere uhagarariye agace ka Masaka y’Umujyi, yavuze ibi mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa YouTube witwa Gossip Live, aho yashinje Mulyanyama uhagarariye Makindye East kuba yaragaragaje imyitwarire idakwiye umuyobozi. Avuga ko iki kibazo cyabaye mu cyumweru gishize ubwo bombi bari bitabiriye ikiganiro The Barometer gica kuri televiziyo ya NBS, bari kumwe n’umusesenguzi mu bya politiki Charles Rwomushana.
Nk’uko Nameere abisobanura, nyuma y’ikiganiro Mulyanyama yashatse kwaka nimero ya telefone ya Rwomushana. Avuga ko ubwo yafunguraga telefone ye, yahise igaragaramo ipaji yariho amashusho y’urukozasoni, bituma Rwomushana atungurwa. Nameere yavuze ko Rwomushana yahise amubwira ko adashobora kumuha nimero ye kubera iyo myitwarire.
Aya makimbirane akomeje guhuza Nameere na Mulyanyama ashingiye ahanini ku matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite yabaye muri Uganda ku wa 15 Mutarama 2026. Nameere wari uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi, NRM, yari yahatsindiwe n’umukandida wa NUP, Rose Nalubowa. Gusa Nameere ntiyemeye ibyavuye mu matora, asaba ko amajwi yongera kubarwa, bikozwe birangira yemejwe nk’uwatsinze.
Iyi ntsinzi ntiyakiriwe neza na Mulyanyama, nawe usanzwe ari Meya w’Akarere ka Makindye akaba n’umunyamuryango wa NUP. Yashinje Nameere kwambura intsinzi Rose Nalubowa, bavuga ko basangiye ishyaka.
Mu minsi ishize, bombi bongeye guhurira mu kiganiro The Barometer kuri NBS, birangira bagiranye intonganya zikomeye zirimo amagambo akakaye n’ibitutsi. Ibyo byatumye Komisiyo Ishinzwe Itumanaho muri Uganda ifata icyemezo cyo guhagarika iki kiganiro, ndetse inategeka NBS guhagarika by’agateganyo umunyamakuru Adam Kungu wayitambutsaga.
