advertising

Advertising

Ibyo Cardi B yagarutseho ku bikorwa byo kwibagisha yakoreye ku mubiri we

by February 8, 2026
3 hours ago

Umuraperikazi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Cardi B, akunze kugaruka ku bamuzi ku mugaragaro ku bijyanye n’ibikorwa byo kwibagisha yahisemo gukora ku mubiri we mu bihe bitandukanye. Ibitandukanye n’abandi bahitamo kubigira ibanga, we avuga yeruye impamvu yabimuteye, ingaruka zabyo n’amasomo yabikuyemo, yaba ari ibyagenze neza cyangwa ibyamuteye kwicuza.

Uyu muhanzi wamamaye cyane kuva mu 2017 abikesha indirimbo “Bodak Yellow”, asobanura ko ibikorwa bye byo kwihindura atabikoze kubera kutiyizera cyangwa kwanga uko yaremwe, ahubwo ko ari amahitamo ye bwite. Yigeze gutangaza ko umuntu ashobora gukunda umubiri we ariko akanifuza kuwugorora aho akeneye, nta we abisobanurira.

Mu biganiro bitandukanye yagiranye n’itangazamakuru, Cardi B yagaragaje ko abantu benshi bagira imyumvire itari yo ku bijyanye no kwibagisha, bagakeka ko ari abantu badafite icyizere. Ku rundi ruhande, we yemeza ko yishimira uko asa kandi ko ibyo yahinduye byari bigamije gusa gutuma yiyumva neza mu ruhu rwe.

Kimwe mu bikorwa yakoze kera ni ukwibagisha amabere akiri muto. Yari afite imyaka 18 gusa ubwo yakoresheje amafaranga yakoraga mu myidagaduro yishyura iyi serivisi. Avuga ko mu gihe cy’ubwangavu bwe atishimiraga uko amabere ye ameze, bigatuma ahura n’igitutu n’ibisebo, bityo agafata icyemezo cyo kuyihindura. Nyuma yo kubagwa, yemeza ko byamufashije kwiyakira kurushaho.

Nyuma y’aho, Cardi B yanatewe inshinge mu kibuno mu buryo butemewe n’amategeko, ibintu yaje kwemera ko byari amakosa akomeye. Izo nshinge, zizwi nka biopolymer, yazitewe agifite imyaka 21. Nyuma y’igihe, zagize ingaruka mbi ku buzima bwe, bituma afata icyemezo cyo kuzikuramo hafi zose mu mwaka wa 2022. Aha ni ho yakuye isomo rikomeye ryo kuburira abakiri bato kwirinda inzira zishobora kubashyira mu kaga kubera gushaka ubwiza bwihuse.

Uyu muraperikazi yanakoze impinduka ku menyo ye, ashyiraho amenyo y’ubwiza azwi nka veneers, nyuma yo gutangira kugaragara mu biganiro bya televiziyo. Yavuze ko yashakaga ko isura ye ihura n’uko ashaka kwiyereka abafana be, ndetse anabyivuga mu ndirimbo ze nk’ikimenyetso cy’intambwe yari ateye mu buzima bwe.

Ku bijyanye n’izuru, Cardi B yemeye ko atigeze anyurwa n’uko ryari rimeze. Nyuma yo kugerageza uburyo butandukanye butamunyuze, yaje gufata icyemezo cyo kwibagisha mu buryo bwa rhinoplasty mu 2020. Nubwo byamuhaye impungenge mbere, avuga ko yishimiye icyemezo yafashe.

Yanagaragaje ko yigeze gukora liposuction, uburyo bwo gukuramo ibinure mu mubiri. Yavuze ko ibyo byamusabye gufata ikiruhuko gihagije, ndetse bigatuma hari ibitaramo asubika, ariko ashimangira ko yakoze byose yita ku buzima bwe, atihutira ibyashoboraga kumugiraho ingaruka.

Mu magambo ye ya nyuma aherutse gutangaza, Cardi B yemeje ko aticuza impinduka yakoze ku mubiri we. Avuga ko yizekwiyakira uko ari, kandi ko atiteze kunyura abantu bose, kuko buri gihe haba abashima n’abanenga. Ku bwe, icy’ingenzi ni ukwisanzura, kwiyumva neza no gufata ibyemezo ubifatiye ku buzima bwawe bwite, aho kubifatira ku bitekerezo by’abandi.

Author

Ads

ad

Previous Story

‘Monetization’ si impano u Rwanda ruteze guhabwa, ni ishoramari rigomba kubakwa

Next Story

Uganda: Umudepite aregwa kurebera amashusho y’urukozasoni

Latest from Imyidagaduro

Go toTop