Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yifashishije ibaruwa irimo amagambo yuje urukundo n’icyizere, yifuriza umugore we Uwicyeza Pamella isabukuru nziza y’amavuko, agaragaza uburyo amufitiye amarangamutima akomeye.
Iyi baruwa yayanditse mu gihe batari kumwe, kuko Pamella yari amaze iminsi i Zanzibar muri Tanzania, aho yari ari kwizihiriza isabukuru ye ari kumwe n’inshuti n’abo mu muryango we ba hafi, barimo n’umubyinnyi Sherrie Silver.
Mu butumwa bwe, The Ben yagaragaje agahinda ko kuba atabashije kuba hafi y’umugore we kuri uyu munsi wihariye, ariko agaragaza ko umutima we wamuherekeje aho yari ari hose. Yavuze ko n’ubwo atari kumwe nawe ku mubiri, urukundo rwe n’ibyifuzo byiza byari byamuherekeje.
Yongeyeho ko yishimiye kuba Pamella yari akikijwe n’abantu bamukunda, bakamwereka urukundo n’akanyamuneza kuri uyu munsi w’isabukuru ye. Yamwifurije umunsi mwiza wuzuye ibyishimo, amahoro n’urukundo.
The Ben yasoje ibaruwa ye agaragaza ko ubutumwa buvuye kuri we n’umwana wabo Luna, ashimangira ko n’ubwo intera ishobora kubatandukanya by’igihe gito, urukundo n’umutima bibahuza bikomeje kubahuza bya hafi.


