Urukundo rw’umugabo n’umugore rushingira cyane ku magambo meza, ku byiyumvo bigaragazwa no ku buryo umwe aha undi agaciro. Umugore akenera kumva akunzwe, yizerwa kandi yubashywe, atari mu bikorwa gusa, ahubwo no mu magambo aturuka ku mutima nk’uko tuyigiye kuyarebera hamwe muri iyi nkuru.
Iyo umugabo abonye umwanya wo kubwira umugore we amagambo meza, bigira uruhare runini mu gukomeza urukundo n’umutekano mu rugo.
Kubwira umugore ko amukunda si amagambo asanzwe, ahubwo ni ukumuha icyizere ko ari uw’ingenzi mu buzima bwawe. Iyo umubwira ko ari impano yagutunguye ubuzima, umwereka ko atari uwo wahisemo ku bw’impanuka, ahubwo ko ari icyemezo cyatekerejweho. Amagambo nk’ayo atuma umugore yumva afite umwanya udasubirwaho mu mutima w’uwo bashakanye.
Nanone, umugore akunda kumva ko kuba ari we uri hafi yawe bituma wumva amahoro. Iyo umubwiye ko umutuzo wawe uwumvana kumuba hafi, ko inseko ye ikurinda umunaniro n’imihangayiko, bimwongerera icyizere cyo gukomeza kwitanga mu rukundo no mu muryango. Amagambo amushimira, amuhimbaza kandi amwubaha, amugira umwamikazi mu mutima wawe.
Ikindi cy’ingenzi ni ukubwira umugore ko wamuhisemo atari gusa ku munsi mwashyingiranyweho, ahubwo ko umukomeza kumuhitamo buri munsi. Ibi bimwereka ko urukundo atari ibyiyumvo bihita, ahubwo ari isezerano rishingiye ku bwitange no ku kwihangana. Iyo umugore yumvise ko adashobora gusimbuzwa, ko ari we wihariye, urukundo rwe rukura kandi rukarushaho gukomera.
Amagambo y’urukundo kandi afasha umugore kumva ko agira umumaro mu buzima bwawe. Kumubwira ko yagize uruhare mu kukubaka, mu kugufasha guhinduka no gukura, bituma yumva ubwitange bwe butapfuye ubusa. Ibi bituma yumva ko ari inkingi y’urugo kandi ko ahari atari ku bw’akamenyero gusa, ahubwo ku bw’agaciro ke.
Mu gusoza, amagambo meza umugabo abwira umugore we ni nk’ifumbire y’urukundo. Atuma urukundo rudakama, umugore akiyumva mu mutima w’umugabo we, n’urugo rukarushaho kuba ahari amahoro n’umunezero. Amagambo yuje urukundo, icyubahiro n’ukwemera, ni yo atuma umugore akunda cyane kandi agakomeza gutanga urukundo rwe atuje kandi yishimye.
