advertising

Advertising

Igikombe cyegukanywe na Tigers BBC cyibwe n’abafaa batishyuwe biganjyemo aba Rayon Sports

4 hours ago

Igikombe cya FERWABA Super Cup cyahawe ikipe ya Tigers BBC nyuma yo gutsinda ikipe ya APR BBC cyibwe n’abafana batishyuwe nyuma yo kwizezwa ko bahabwa amafaranga umukino urangiye ariko ikipe ikavuga ko gihari.

Ibi byabaye mu gicuku cy’ ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 6 Gashyantare 2026, nyuma y’umukino wari ukomeye wabereye muri Stade ya BK Arena warangiye Ikipe ya Tigers BBC itsinze APR BBC amanota 78-68.

Abafana bashyigikiye ikipe biganjemo aba_ Rayon Sports bari bemerewe amafaranga asaga ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bashyigikire Tigers BBC yarimo ihumekerwa hejuru n’abafana benshi b’ikipe ya APR BBC bari bashywanyaguritse.

Byaje kuba akaminura juru ubwo abafana bakurikiye ikipe aho yagiye kwiyakirira, ariko bahageze bavuga ko bimwe uburenganzira bwo kwinjira, umwe wabemereye kubaha amafaranga yababwiye ko bagomba gutegereza by’akanya gato umuhango wo kwiyakira ukagana kumusozo.

Uko amasaha yakomeje kwicuma bikagera mu gicuku mu masaha ya saa 2:00am umuhango wo kwiyakira warangiye, umwe murabo bafana yasabye igikombe yerekana ko ashaka kucyifotorezaho, ahita afata moto arakijyana , kugeza magingaya ntabwo baragisubizwa.

Igikomeje kwibazwa ese mugihe batarishyurwa igikombe kirakomeza kuba kuri uwo mufana cyangwa haritabazwa inzego zishimzwe umutekano?

UMWANDITSI: Shema Kevin

Author

Ads

ad

Previous Story

Mu Buyapani hafunguwe akabari gatanga ibinyobwa ku buntu ku bantu batekereza kureka akazi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop