Abantu benshi bibaza impamvu abagabo benshi babyuka mu gitondo bumva bafite irari ryinshi ryo gutera akabariro kurusha mu bindi bihe by’umunsi. Ibi si ibintu biba ku bw’impanuka cyangwa ku bushake gusa, ahubwo bifite ibisobanuro bifatika bishingiye ku mikorere y’umubiri, imisemburo n’imiterere y’ubwonko bw’umuntu.
Icya mbere, impamvu ikomeye ni ihindagurika ry’imisemburo mu mubiri. Mu gitondo kare, cyane cyane mbere yo kubyuka, umubiri w’umugabo uba ufite testosterone iri hejuru cyane. Testosterone ni umusemburo ugira uruhare runini mu irari rishingiye ku gitsina, imbaraga ndetse no mu mitekerereze. Uko umubare wayo wiyongera, ni ko n’ibyifuzo byo gutera akabariro bishobora kwiyongera.
Icya kabiri, abagabo benshi babyuka bafite igitsina gihagaze (bizwi nka morning erection). Ibi biterwa ahanini n’uko mu gihe cyo gusinzira cyane, amaraso agenda neza mu mubiri, imitsi ikaruhuka, bityo amaraso akinjira mu gitsina bitagoranye. Ibi bituma umugabo abyuka yumva afite imbaraga z’umubiri kandi yumva yanakora igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina, kabone n’iyo nta nzozi zerekeye akabariro yaba yarose.
Indi mpamvu ni uko mu gitondo ubwenge buba bwaruhutse neza. Nta mihangayiko myinshi iba igihari, imirimo y’umunsi iba itaratangira, bityo ibitekerezo by’umuntu bikaba byeruye kandi bitaruhijwe n’ikintu icyo ari cyo cyose. Ibi bituma ibyiyumvo by’irari n’ubwuzu biza byoroshye kurusha ku manywa, igihe umuntu aba ahangayikishijwe n’akazi n’izindi nshingano.
Nanone kandi, akabariro ko mu gitondo gashobora gufatwa nk’uburyo bwo kugaragaza urukundo no guhura hagati y’abashakanye bataruhijwe n’imirimo cyangwa ngo umwe muri boa be afite ibitekerezo bindi bituruka ku kazi cyangwa ikindi kintu cyagakomye mu nkokora uwo murimo.
Umubiri uba uruhutse, imbaraga ziba zihari, kandi igihe kikaba kitabashije kuvogerwa n’ibibazo byo ku manywa nk’uko twabigarutseho. Ibi bituma abagabo benshi bumva mu gitondo ari bwo bwiza bwo kwegera uwo bashakanye.
Kuba abagabo benshi babyuka mu gitondo bashaka gutera akabariro ni ihuriro ry’impamvu nyinshi zirimo imisemburo, imikorere y’umubiri, ituze ry’ubwonko n’imiterere y’igihe ubwacyo. Si ikintu kidasanzwe cyangwa gihangayikishije cyakujyana kwa muganga ahubwo ni igice gisanzwe cy’imibereho y’umuntu. Icy’ingenzi ni ukugirana ubwumvikane n’uwo mwashakanye, buri wese akubaha ibyiyumvo n’uko undi yiyumva muri icyo gihe.

Isoko: Healthline