advertising

Advertising

Uku wahakarika umwuka w’ubusambanyi uri muri wowe

by February 5, 2026
3 hours ago

Ubusambanyi ni imwe mu ngorane zishobora guhangayikisha abantu benshi, cyane cyane urubyiruko n’abantu baba bari nu buzima budasanzwe by’umwihariko abashakanye.Ubusambanyi rero ni irari rishobora kuza mu bitekerezo, mu marangamutima cyangwa mu bikorwa, ariko rikaba rishobora kugenzurwa iyo umuntu abishyizemo umutima akanifashisha ingamba ziboneye.

Gukarika umwuka w’ubusambanyi bisaba ubushake, kwimenya no gufata imyanzuro ifatika iganisha ku buzima bwiza, haba kuri wowe ubwawe cyangwa se kuri mugenzi wawe mufitanye amasezerano runaka na we uzi arimo no kudasambana kugeza mubanye.

Kugira ngo ugere kuri izo ntego rero zo guhagarika uwo mwuka , intambwe ya mbere ni ukwemera ko ikibazo gihari. Iyo umuntu yiyemereye ko afite irari rimutesha umutwe rikamuganisha ku busambanyi, bituma atangira kurishakira umuti aho kurihishira. Kwiyanga si byo bituma rishira, ahubwo ni ukwiyakira no gufata icyemezo cyo guhinduka bituma atangira urugendo rwo kwitsinda.

Kwirinda ibishobora gukurura iryo rari. Ibi bishobora kuba amashusho, inkuru, indirimbo, imbuga nkoranyambaga cyangwa abantu batuma umuntu ajya mu bitekerezo bibi. Kugabanya cyangwa kwitandukanya n’ibyo bintu bifasha ubwenge gusubirana amahoro n’ubuyobozi ku bitekerezo.

Kugira gahunda igufasha guhuza ibitekerezo byawe byo mu mutwe no mu mubiri na byo ni ingenzi. Kwitwara mu bikorwa byiza nk’imyitozo ngororamubiri, akazi, kwiga, gusoma, gusenga cyangwa gufasha abandi bituma ibitekerezo by’ubusambanyi bigabanyuka. Iyo umubiri n’ubwenge bifite icyo bikora, ntibihita byibanda ku irari.

Kuganira n’umuntu wizeye kandi uziho inama nziza nabyo birafasha. Bishobora kuba umubyeyi, umujyanama, umuyobozi w’iyobokamana (Pasitori)  cyangwa inshuti y’ukuri kuri wowe wizera. Gusohora ibiri mu mutima bituma umuntu atumva ari wenyine kandi bikamufasha kubona imbaraga zo gukomeza urugamba.

Ni ingenzi kandi kwihangana no kwiyihanganira. Gukarika umwuka w’ubusambanyi si ibintu biba mu munsi umwe. Hari igihe umuntu ashobora gutsindwa, ariko ntibivuze ko urugendo ruruhare. Icy’ingenzi ni kudacika intege, kwiga ku makosa no kongera guharanira kwitwara neza.

Kugenzura irari ry’ubusambanyi ni inzira isaba ubwenge, imyitwarire myiza n’icyerekezo. Umuntu abigeraho iyo afashe umwanzuro wo kwibaha, kwita ku buzima bwe no gutekereza ku hazaza he. Irari riri mu muntu, ariko ubushobozi bwo kuritsinda na bwo burahari.

Isoko: Love Post , Wikihow

Author

Ads

ad

Previous Story

Abagore gusa: Ibyago biruka ku kwambara ipantaro iguhembiriye

Latest from Ubuzima

Menya akamaro ka Tungurusumu

Tungurusumu ni kimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa cyane ku isi yose, haba mu guteka no mu kwivuza gakondo. Ifite amateka maremare mu buvuzi kuko

Amafunguro y’ingenzi ku mwana utangiye kurya

Kuva umwana ageze ku mezi atandatu y’amavuko atangira guhabwa ifashabere, igizwe n’amafunguro anyuranye agenda ahinduka bitewe n’ikigero cy’imyaka agezemo nk’uko tugiye kubirebera hamwe. Muri
Go toTop