advertising

Advertising

Menya akamaro ka Tungurusumu

by February 5, 2026
3 hours ago

Tungurusumu ni kimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa cyane ku isi yose, haba mu guteka no mu kwivuza gakondo. Ifite amateka maremare mu buvuzi kuko abantu b’ingeri zitandukanye bahamya ko mutumaro twayo harimo gufasha uwayiriye kugira ubuzima bwiza. Si icyongera uburyohe mu mafunguro gusa, ahubwo ni n’isoko ikomeye y’intungamubiri zifasha umubiri gukora neza.

Kimwe mu byiza bikomeye bya tungurusumu ni uko ifite ibinyabutabire bifasha umubiri kurwanya indwara. Irimo ikinyabutabire kizwi nka allicin, kiboneka iyo tungurusumu ishwanyagujwe cyangwa itemwemo uduce. Ibi binyabutabire bifasha kwica mikorobe no kugabanya ubukana bw’indwara ziterwa na bagiteri na virusi.

Ni yo mpamvu abantu benshi bayifata nk’umuti w’ingenzi mu gihe bafite inkorora, ibicurane cyangwa izindi ndwara zoroshye zifata mu myanya y’ubuhumekero.

Tungurusumu kandi igira uruhare runini mu guteza imbere ubuzima bw’umutima. Ifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso ku bafite ikibazo cyawo, bityo bikarinda indwara z’umutima n’imitsi. Ibyo biterwa n’uko igabanya kwangirika kw’imitsi y’amaraso kandi ikagabanya cholesterol mbi ishobora gufunga imiyoboro y’amaraso. Kubera iyo mpamvu, kurya tungurusumu kenshi bifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda indwara z’umutima.

Ikindi cyiza cya tungurusumu ni uko ifasha kongera ubushobozi bw’umubiri bwo kwirwanaho. Kuyirya buri gihe bituma ubudahangarwa bw’umubiri bukomera, bigafasha umubiri kutibasirwa byoroshye n’indwara. Abantu bayirya kenshi bagaragaza ko barwara indwara zoroheje nka grippe n’ibicurane gake ugereranyije n’abandi batayifata.

Tungurusumu inafite ubushobozi bwo kurwanya kwangirika kw’uturemangingo tw’umubiri. Ifite antioxidants zifasha kurinda umubiri ingaruka mbi zituruka ku gusaza no ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibidukikije. Ibi bifasha mu kugabanya ibyago byo kwandura indwara zimwe na zimwe zidakira, harimo izifata ubwonko n’izindi zifitanye isano no gusaza.

Muri rusange rero twavuga ko Tungurusumu atari ikirungo gisanzwe, ahubwo ko ari impano ikomeye  ifasha umubiri mu buryo bwinshi. Kuyishyira mu mafunguro ya buri munsi, mu rugero rukwiye, bishobora guteza imbere ubuzima bwiza no kugabanya ibyago by’indwara zitandukanye. Ni ingenzi ariko kuyikoresha neza kandi mu rugero, bityo umuntu akungukira ku byiza byayo bitandukanye.

Isoko: Healthline

Author

Ads

ad

Previous Story

Harmonize yagiye ku mavi asaba Frida Kajala kumubera umugore

Next Story

Abagore gusa: Ibyago biruka ku kwambara ipantaro iguhembiriye

Latest from Ubuzima

Amafunguro y’ingenzi ku mwana utangiye kurya

Kuva umwana ageze ku mezi atandatu y’amavuko atangira guhabwa ifashabere, igizwe n’amafunguro anyuranye agenda ahinduka bitewe n’ikigero cy’imyaka agezemo nk’uko tugiye kubirebera hamwe. Muri
Go toTop