advertising

Advertising

Ubuhinde: Abaturage ba Delhi babarirwa muri Miliyoni barinubira kuba bamaze iminsi badafite amazi

by February 1, 2026
7 hours ago

Mu buhinde mu Mujyi wa New Delhi abaturage  babarirwa muri za Miliyoni bamaze iminsi babuze amazi meza yo kunywa n’abonetse akaza adasukuye bihagije. Ni nyuma y’uko uruzi rwa Yamuna rwiyongereyemo imyuka ihumanya ya amoniya ku buryo amazi yarwo adashobora gutunganywa ngo akoreshwe.

Abaturage batandukanye baganiriye na CNN bose bahuriza ku kuba amazi yarabaye i Dorali kuko amazi asigaye aza nyuma y’iminsi itatu cyangwa ine nabwo  yaza, akaza ari umukara cyangwa umuhondo.

Amazi ava mu ruzi rwa Yamuna rufatwa nk’uruzi rwera kandi rusengwa na miliyoni nyinshi z’Abahinde, yangijwe bikabije n’imyanda iva mu nganda, ku buryo ibigo bitunganya amazi bitakibasha kuyasukura ngo akoreshwe.

Muri uyu  Mujyi utuwe n’abaturage basaga miliyoni 20, Ikigo gishinzwe Amazi muri Delhi  cyatangaje ko ku wa Kane ushize, uduce tugera kuri  43 dutuwemo n’abantu bagera kuri miliyoni ebyiri twibasiwe n’ibura ry’amazi.

Abaganiriye n’itangazamakuru bose bahuriza ku kuba ubuzima bw’abaturage bukomeza kujya mu kaga  kuko batakaje icyizere cy’uko amazi meza azaza vuba.

Shashi Bala, utuye muri ako gace, yagize ati: “Ubuzima bw’abantu bose buragenda busenyuka. Aha ngaha hose haranduye.”

Uru ruzi rwa Yamuna rutangirira mu misozi ya Himalaya, rukamanuka mu majyepfo rugaca mu bice bitandukanye by’u Buhinde ku ntera ya kilometero 1,376. Mu kinyejana cya 17, umujyi wa Delhi wubatswe ku nkombe zarwo, amazi yarwo yifashishwaga mu gukonjesha ingoro z’abami.

Uyu munsi, uyu mugezi wa Yamuna ni inkingi ya mwamba mu igenamigambi ry’amazi ya Delhi, kuko itanga hafi 40% by’amazi y’umujyi. Ariko mu myaka myinshi ishize, ibice byayo byangiye kwangizwa  n’imyanda iva mu nganda n’amazi yanduye ava mu miyoboro adatunganyijwe.

N’ubwo 2% gusa by’uburebure bw’uruzi ari byo binyura muri Delhi, uyu mugi ugira uruhare rungana na  76% mu kanduza uyu mugezi ufitiye rubanda akamaro, nk’uko byemezwa na komisiyo ya Leta ishinzwe gukurikirana ibidukikije.

Ikimenyetso kigaragara cyane cy’iyangirika ni umwanda w’ifuro ryera rikunda kugaragara hejuru y’uruzi, rigizwe n’imyanda iva mu mazi ndetse no mu nganda.

Ku Cyumweru gishize, abita  ku bidukikije bakoze igikorwa cyo gusukura uruzi, bakuramo imyenda, amashashi ya plastique, ibibumbano ndetse n’ibishushanyo  by’imana z’abahinde byajugunywemo.

UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Author

Ads

ad

Previous Story

Ntabwo birangiriye aha! Regis yageneye ubutumwa bwihariye uwahoze ari umukunzi we Micky wakoze ubukwe

Next Story

Mvuye kwisabira Dawa kwa Mama Liziki! Rocky yahuye n’uwo yita umurozikazi wa mbere ku isi

Latest from Hanze

Go toTop