advertising

Advertising

Ntabwo birangiriye aha! Regis yageneye ubutumwa bwihariye uwahoze ari umukunzi we Micky wakoze ubukwe

by February 1, 2026
3 hours ago

Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa 6 taliki 31 mutarama 2026 bubera  mu ihema ya Romantic Garden ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

Mukobwajana Asifiwe uzwi ku izina rya Micky ndetse na Agiraneza Pasfique wamamaye nka AG Promoter bahisemo kwambikana impeta nyuma y’aho mu minsi yashize taliki 27 Ugushyingo 2025  bari bavuye imbere y’amategeko guhamya urukundo rwabo.

Ni ibirori byayobowe na Benimana Ramadhan uzwi ku izina rya Bamenya muri cinema. AG Promoter kandi yari agaragiwe n’abasore batandukanye bafite izina rikomeye mu myidagaduro nka  Papa Cyangwe,  Chiboo, Burikantu na Buringuni, Diddyman, K John, Babu Wa Isibo Tv, Soloba, General Benda, Khalfan n’abandi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ni mu gihe kandi muri ibi birori Micky yari agaragiwe n’abarimo Mama Sava, Miss Nyambo, Umugore wa Killaman, umukinnyi wa filme Aisha ndetse n’abandi.

Nyuma y’ibi birori nibwo uwahoze ari umukunzi wa Micky ukwi ku izina rya Regis umenyerewe mu ma filme menshi atandukanye yagaragaje ko yishimiye ibi birori ndetse ko abifuriza urugo rwiza. Muri video y’iminota 32 yacishije ku muyoboro we wa YouTube, mu marangamutima yiganjemo ubwitonzi bwinshi bwagaragaraga  ku maso ye, Regis yavuze ko n’ubwo atabashije kugera mu birori byabo, ariko ko abifuriza ishya n’ihirwe mu rugo rushya.

Yagize ati “Uyu munsi nge ndabifuriza y’uko mbere y’ibyo bibi byose twagonganiyemo, mu bihe  byaba ibyiza n’ibihe  ibibi, byibagirana ahubwo bagatangira indi chapter y’ubuzima.”

Muri iyi video kandi Regis yagaragaje ko hari abantu bagiye bamwandikira ibintu bitandukanye byo gusenya ariko ko yabyirinze kuko atari ibintu byubaka ahubwo ari ibyo gusenya.

Yagize ati “ngewe Captain Regis nifurije umuryango w’umwe muri twebwe mu ruganda rwacu rwa cinema Mukobwajana Asifiwe uzwi ku izina rya Micky kugira urugo rwiza. nkubwira ko ngewe na team yange, ngewe na bagenzi be tumwifurije kugira urugo rwiza n’umugabo we. Ibindi bintu  bagiye bagerageza kumbwira, nirinze kubifungura no kugira icyo mbikoraho ndetse no kugira icyo mbivugaho kuko nta kintu bimariye kuko ari ibintu byo gusenya atari ibintu byo kubaka.”

Regis na Micky bakundanye mu myaka yashize gusa umubano wabo waje kuzamo agatotsi mu mpera z’umwaka wa 2024 ubwo Micky yakoreraga ikiganiro kuri shene ya MIE hanyuma akagereranya Regis n’amapine ashaje ndetse agaragaza ko ntawundi musore bakundana.

Nyuma Regis yaje kumusubiza abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram avuga ko gutandukana kwabo byatewe n’uko yafashe Micky wari umukunzi we aryamanye n’undi musore ahazwi nko mugatenga.

Ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru The Choice Live mu Gushyingo 2024, Micky yavuze ko yahuye na Regis ubwo Killaman yari yasohokanye abakozi be I gisenyi hanyuma akaza kurwarirayo.

Micky yavuze ko ubwo yari arwaye, Regis batari baziranye cyane yaje akamwegera akamubaza uko ameze hanyuma ahita ajya kumuzanira amata nʼumupira wo kwifubika.

Yavuze ko kuva icyo gihe bamaze gutaha, Regis yatangiye kujya amuhamagara amubaza uko ameze, niba yarakize, ndetse kuva icyo gihe bisanga basigaye bakundana.

UMWANDITSI: Kubwimana Samson

Author

Ads

ad

Previous Story

“Ibyacu birenze urukundo” ! Umuhanzi Mistaek na mugenzi we Musoni Nicole basobanura umubano wabo udasanzwe

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop