advertising

Advertising

Ni gute agakingirizo gafungurwa mu buryo butekanye?

by February 1, 2026
5 hours ago

Gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni imwe mu nzira zemewe zo kwirinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, harimo n’agakoko gatera SIDA.

Mu Rwanda, usanga ahenshi hari utuzu dutangirwamo agakingirizo ku buntu, bigaragaza ko hari uruhare runini mu kuruhande rw’ubukangurambaga. Icyakora, nubwo ruboneka, hari ikibazo kijyanye n’uburyo bamwe barufungura mbere yo kurukoresha.

Hari abantu benshi bagifungura mu buryo butizewe nko gukoresha amenyo, umukasi cyangwa ibindi bikoresho bishobora kukangiza. Ibi bigaragaza icyuho mu bumenyi, kuko agakingirizo gashobora gutoboka cyangwa kwangirika utabibonye, bikagabanya cyangwa bigakuraho burundu uburinzi kagombye gutanga.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko abagera kuri kimwe cya kabiri cy’abakora imibonano mpuzabitsina atari bo bakoresha agakingirizo buri gihe. No mu bushakashatsi bwakozwe ku mbuga nkoranyambaga, byagaragaye ko hari umubare utari muto w’abemeza ko bagifungura bifashishije amenyo cyangwa ibikoresho bikakaye, mu gihe abandi bemeza ko batagikoresha na gato. Ibi byose byongera ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu buryo bwizewe, agakingirizo kagombye gufungurwa ukoresheje intoki, ukabanza kureba aho gaherereye mu ishashi yarwo, ukayica buhoro utabanje gukoresha ibintu bikakaye bishobora kukangiza. Ibi bituma kaguma kose, kagatanga uburinzi bwagenewe.

Mu rwego rwo gukomeza gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, Leta y’u Rwanda yashyizeho ubundi buryo bwunganira agakingirizo burimo gukoresha PrEP. Ubu ni uburyo bw’imiti ifatwa mbere y’imibonano mpuzabitsina, igafasha abantu bafite ibyago byo kwandura byinshi nko mu matsinda yihariye. Iyi miti itangwa ku buntu kandi imaze gufasha abantu benshi kwirinda ubwandu.

Nubwo hari uburyo bwinshi bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA birimo gukoresha agakingirizo, ubudahemuka no kwifata, inzira yizewe kurusha izindi zose ikomeje kuba ukwifata. Ibi bisaba guhuriza hamwe ubushakashatsi, ubukangurambaga n’inyigisho zigamije guteza imbere ubuzima bwiza n’imyitwarire iboneye.

Mu gusoza, kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina si inshingano z’inzego z’ubuzima gusa, ni inshingano za buri muntu.

Kumenya gukoresha neza agakingirizo, guhitamo uburyo bwizewe bwo kwirinda no kwifatira imyanzuro ishingiye ku bumenyi ni intambwe ikomeye yo kubungabunga ubuzima n’ejo hazaza h’Igihugu.

Author

Ads

ad

Previous Story

Menya Intwari z’u Rwanda

Next Story

“Ibyacu birenze urukundo” ! Umuhanzi Mistaek na mugenzi we Musoni Nicole basobanura umubano wabo udasanzwe

Latest from Ubuzima

Amafunguro y’ingenzi ku mwana utangiye kurya

Kuva umwana ageze ku mezi atandatu y’amavuko atangira guhabwa ifashabere, igizwe n’amafunguro anyuranye agenda ahinduka bitewe n’ikigero cy’imyaka agezemo nk’uko tugiye kubirebera hamwe. Muri
Go toTop