advertising

Advertising

Element Eleeeh na Bwiza mu muzigo umwe wo kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga

January 30, 2026
1 min read

Mu rugendo rwo gushakira umuziki nyarwanda umwanya uhoraho ku ruhando mpuzamahanga, abahanzi bamwe bari kwerekana ko kugera kure bidakenera kuba bahuriye mu bitaramo bimwe, ahubwo bisaba icyerekezo gihamye n’imbaraga za buri wese.

Muri abo bahanzi bagaragaza iyo shusho harimo Element Eleeeh na Bwiza, bombi biteganyijwe gutaramira i Burayi mu bihe no mu bihugu bitandukanye, ariko bahujwe n’intego imwe yo kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Element Eleeeh ategerejwe mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2026. Azataramira mu gitaramo kizaba ku wa 31 Mutarama 2026, kizabera mu nyubako ya Ephesus Zaal, izwiho kwakira ibitaramo bitandukanye by’urwego mpuzamahanga.

Iki gitaramo kiri gutegurwa na Sarakey & Ail International, kikazitabirwa n’abavangamuziki barimo DJ Lovins, DJ Onex ndetse na Joyce Sando. Giteganyijwe gutangira mu masaha yo mu ijoro rikomeza kugeza mu gitondo, aho itike yo kwinjira yashyizwe ku mafaranga angana n’amayero 40.

Iki ni amahirwe ku bakunzi b’umuziki nyarwanda batuye mu Buholandi no mu nkengero zabwo yo kwirebera imbonankubone umuhanzi umaze kwigarurira izina rikomeye binyuze mu njyana nshya zakunzwe cyane.

Ku rundi ruhande, umuhanzi Bwiza we azaba ari mu Mujyi wa Stockholm muri Suède mu ntangiriro za Werurwe 2026. Azitabira igitaramo cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, kizaba ku wa 7 Werurwe 2026.

Iki gitaramo kizabera ahitwa Boulevard Haga, mu gace ka Solna, kikazatangira ku manywa kigakomeza kugeza mu masaha ya mu gitondo. Kiri gutegurwa na Urban Vybez, kikazaba kirimo abavangamuziki DJ LVLV na DJ Sister Justice, kikazahuza abanyarwanda n’abandi bakunzi b’umuziki nyafurika baba muri Suède no mu bihugu bihaturiye.

Kuba Bwiza yarahawe umwanya wo kuba umuhanzi w’imena muri iki gitaramo bigaragaza uko izina rye rikomeje gukura, cyane cyane nk’umuhanzi w’umugore uhagarariye neza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo bombi bagiye gutaramira ku mugabane w’u Burayi, Element Eleeeh na Bwiza ntibazaba bahuriye mu gihugu kimwe cyangwa mu gitaramo kimwe. Icyakora, ibyo bitandukanye ntibihisha intego bahuriyeho yo gutwara umuziki nyarwanda mu byerekezo bitandukanye by’isi.

Ibi bitaramo byombi bigaragaza uko umuziki nyarwanda uri kwagura imbibi zawo, aho abahanzi batandukanye bagenda bakingura imiryango mishya ku masoko yo hanze, bakarushaho kumenyekanisha umuco n’impano by’u Rwanda.

Amsterdam na Stockholm, nubwo ari imijyi itandukanye cyane, bihuriye ku kuba igice cy’urugendo rumwe rwo kugeza umuziki nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Perezida wa Togo mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Next Story

“Uwo mwana ufata nk’igi twe tumurya nk’Ifi” ! Amwe mu magambo akakaye ari mu ndirimbo nshya ya Davis D na Ish Kevin

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop