advertising

Advertising

RIB yafunze abantu batatu bakekwaho gutangaza amakuru ashobora guteza imvururu

January 30, 2026
1 min read

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet, bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guhungabanya umutekano n’ituze rusange. Aba bakekwaho gukoresha imiyoboro itandukanye ya YouTube mu gukwirakwiza ayo makuru.

Iri tangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa 29 Mutarama 2026, binyuze ku rubuga rwa X rwa RIB. RIB yatangaje ko aba bantu bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye z’uru rwego zirimo izo mu bice bya Kimironko, Kicukiro na Kimihurura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho.

Mu butumwa bwayo, RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda bose ko imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga igomba gukorwa hubahirijwe amategeko. Yashimangiye ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese uzakoresha izi mbuga mu gukora ibyaha cyangwa gukwirakwiza amakuru agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Barafinda Sekikubo Fred asanzwe azwi n’abantu benshi kuva mu mwaka wa 2017, ubwo yageragezaga kwiyamamaza nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu. Icyakora, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yaje gusanga atujuje ibisabwa, bituma kandidatire ye itemerwa.

Uyu mugabo yongeye kugerageza amahirwe mu mwaka wa 2024, aho yongeye gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Nyakanga uwo mwaka. Na bwo Komisiyo yaje gusanga atujuje ibisabwa by’itegeko, cyane cyane ku bijyanye n’ibyangombwa bisabwa ku mukandida.

Ifungwa ry’aba bantu riri mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, hagamijwe kurinda ituze n’umutekano w’igihugu. RIB yashimangiye ko iperereza rikomeje kandi ko amategeko azubahirizwa ku bakekwaho ibi bikorwa.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Burna Boy yibuka AKA anagaragaza ko batandukanye nta rwango

Next Story

Perezida wa Togo mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Latest from Inkuru ku Rwanda

Go toTop