Umuririmbyi Slimane Nebchi wamamaye nka Slimane mu bakunzi b’indirimbo ziganjemo iz’ururimi rw’Igifaransa, yarezwe n’umugabo uri mu bamukoreraga bamushinja ihohotera rishingiye ku gitsina.
Mu kwezi gushize nibwo umwe mu batekinisiye ba Slimane na we w’umugabo yamujyanye mu nkiko, avuga ko ubwo bari mu bitaramo by’uruhererekane, mu 2023 yamuhohoteye.
Uyu mugabo yavugaga ko yasunitswe ku gikuta na Slimane, ashaka kumukoresha ibikorwa ku gutera akabariro, undi akamubera ibamba cyane ko asanzwe afite umugore kandi ataryamana n’abagabo bagenzi be.
Le Parisien yatangaje ko kuwa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, undi wari umukozi we w’umusore na we yitabaje inkiko mu Mujyi wa Saint-Étienne, avuga ko uyu muhanzi w’imyaka 35 yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu kirego cye ashinja Slimane ihohotera rishingiye ku gitsina no kurigerageza.
Ibi bikorwa bivugwa ko byakozwe mu ijoro ryo ku wa 17 na 18 Ukuboza 2023, ubwo bari basoje ibikorwa by’igitaramo bari bamaze gukora mu mujyi wa Saint-Étienne.
Uyu wari umukozi wa Slimane, avuga ko ubwo igitaramo cyari kirangiye, bagiye kwishimisha babyina uyu muhanzi akaza inyuma ye agatangira kumukorakora ndetse bikagera aho ashaka kwinjiza intoki ze mu ipantalo ye ashaka kumukora ku myanya y’ibanga ariko umuvandimwe wa Slimane akaza kumubuza gukomeza kubikora.
Abatangabuhamya bari hafi aho, bavuze ko hari hafashwe amashusho, ariko umuvandimwe wa Slimane agategeka ko amashusho n’amafoto byafashwe bisibwa.
Kugeza ubu hakaba hatangiye gukorwa iperereza kuri ibi byaha uyu muhanzi aregwa.