advertising

Advertising

Kuvuga Ikinyarwanda neza nk’ishusho y’ubumwe n’ubutwari bw’Abanyarwanda

January 27, 2026
2 mins read

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) igaragaza ko ururimi rw’Ikinyarwanda ari inkingi ikomeye y’indangamuntu y’Abanyarwanda. Uru rurimi rufatwa nk’ishema, ubutwari n’umusingi uhuza abaturage, ndetse rukaba rwarabaye umuyoboro wifashishijwe n’Intwari z’u Rwanda mu bikorwa byazo byabaranze mu mateka.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene, aho yashimangiye ko gukoresha Ikinyarwanda neza mu mvugo no mu nyandiko bifite aho bihuriye cyane no gukomeza umuco w’ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Yabigarutseho mu gihe u Rwanda rwiteguraga kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32, wizihijwe ku itariki ya 1 Gashyantare, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere”.

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ururimi rw’Ikinyarwanda rusobanura uwo Umunyarwanda ari we, rukaba ishema rihuza abato n’abakuru. Yibukije ko kuruvanga n’izindi ndimi, kurugoreka cyangwa gukoresha imvugo zitaboneye bigira uruhare mu kurusenyera isura, ibintu bikwiye kwirindwa. Yashimangiye ko gukoresha Ikinyarwanda kiboneye ari inshingano ya buri wese, cyane cyane mu kurigisha no kurisangiza abakiri bato.

Yakomeje asobanura ko ubutwari budatandukana n’umuco, kandi ko ururimi ari rwo shingiro ry’uwo muco. Yagaragaje ko mu gihe nta rurimi ruhuza Abanyarwanda, umuco wabo ushobora gusenyuka, bigatuma n’indangagaciro z’igihugu zitakaza agaciro.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe Francois, na we yashimangiye ko ururimi rw’Ikinyarwanda rukwiye gukoreshwa mu nzego zose z’igihugu. Yavuze ko mu gihe Abanyarwanda badafite ururimi ruhuje igihugu, bitagashoboka kwizera ko hazabaho Intwari mu bihe bizaza, kuko ubutwari butozwa binyuze mu ndimi abantu bakoresha kandi bakigishwa.

Ngarambe yagaragaje ko amateka igihugu cyanyuzemo yagize uruhare mu gutuma bamwe bibwira ko kuvuga indimi z’amahanga ari byo byonyine bigaragaza ubuhanga n’iterambere, nyamara akenshi usanga n’izo ndimi batazivuga neza. Yasabye Abanyarwanda gusigasira Ikinyarwanda nk’indangagaciro idakwiye guteshwa agaciro.

Byagaragajwe ko hari abantu batandukanye bagira uruhare mu gukoresha nabi Ikinyarwanda, barimo abayobozi, abahanzi, abanyamakuru n’abandi bafite ijambo rigera ku bantu benshi. Minisitiri Dr Bizimana yabasabye kwisuzuma no gukosora imvugo zabo, bagashyira imbere ikoreshwa ry’ururimi riboneye.

Ku ruhande rwe, Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Robert Masozera, yemeje ko Intwari z’u Rwanda zakoresheje Ikinyarwanda mu bikorwa byazo byose, bityo ururimi kavukire rukaba rwarabaye igikoresho cy’ingenzi mu kubaka amateka y’ubutwari.

Isuzumabipimo ryakozwe muri Kanama 2025 ku murage ndangamuco w’u Rwanda ryagaragaje ko Ikinyarwanda kivugwa n’Abanyarwanda ku kigero cya 99.7%. Nubwo bimeze bityo, 70.6% by’ababajijwe bemeye ko bagikoresha nabi, aho 6.6% byagaragaje ko imikoreshereze yacyo idakwiye na gato, mu gihe 64.3% bavuze ko idashimishije.

Impamvu zatanzwe zo kudakoresha neza Ikinyarwanda zirimo kukivanga n’indimi z’amahanga hagamijwe kwiyerekana nk’abantu bafite ubuhanga n’ubusirimu ku kigero cya 32.5%. Hakurikiraho abigana imvugo y’ababona nk’abakomeye ku kigero cya 22.5%. Hari kandi abagaragaje ko batewe no kutakigishwa neza bitewe n’ingaruka z’amateka ku kigero cya 14.5%, mu gihe kubura amagambo yabugenewe byagaragajwe ku kigero cya 14%.

Ibi byose bigaragaza ko gusigasira Ikinyarwanda no kukivuga neza atari inshingano z’abantu bake, ahubwo ari urugendo rusaba uruhare rwa buri Munyarwanda mu kubaka ubumwe, umuco n’ubutwari by’igihugu.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Next Story

Bwiza yateguje rw’ibitaramo bishingiye ku muzingo we wa Gatatu

Latest from Izindi nkuru

Go toTop