advertising

Advertising

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

January 27, 2026
1 min read

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira.

Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo atari agamije guteza urwango, ahubwo yatewe n’uburwayi bwo mu mutwe yagiye ahura na bwo nyuma y’impanuka ikomeye y’imodoka yagize mu bihe byashize.

Mu mwaka wa 2022, Kanye West yari yashyize ubutumwa ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) bwagaragaye nk’ubwibasira Abayahudi, ibintu byakiriwe nabi n’abantu batandukanye ku Isi. Uwo muraperi yakoresheje amagambo yateje impagarara kuko yasamwaga nk’iterabwoba, cyane cyane kubera ijambo ryasobanurwaga nk’irivuga urupfu.

Icyo gihe benshi babibonye nk’uguhamagarira urugomo, nubwo nyuma abasesenguzi bagaragaje ko yari ashaka gukoresha ijambo rifitanye isano n’urwego rw’ubwiteganyirize bwa gisirikare (DEFCON), ariko akarikoresha nabi.

Nyuma y’imyaka myinshi acecetse kuri iyo ngingo, Kanye West yaje gushyira hanze inyandiko yise “Ku bo nakomerekeje”, yasohotse mu kinyamakuru Wall Street Journal ku itariki ya 26 Mutarama 2026. Muri iyo nyandiko, yasabye imbabazi ku mugaragaro abantu bose bababajwe n’amagambo yavuze, asobanura ko ibihe yari arimo byatewe ahanini n’uburwayi bwo mu mutwe.

Yasobanuye ko mu myaka irenga 25 ishize yagize impanuka ikomeye y’imodoka yamusize akomeretse bikomeye ku urwasaya no mu gice cy’imbere cy’ubwonko ku ruhande rw’iburyo. Yavuze ko icyo gihe ubuvuzi bwo gupima ubwonko butari buteye imbere ku buryo bwabonaga iyo ngaruka, bikaba byaratumye ikibazo cye kitamenyekana igihe kirekire.

Nyuma yo kongera gusuzumwa mu 2023, byaje kugaragara ko iyo mpanuka yagize uruhare mu kumutera indwara yo mu mutwe ya bipolar type 1.

Kanye West yakomeje agaragaza ko indwara yo mu mutwe ishobora gutuma umuntu agira ibihe bikomeye byo kubura ubushobozi bwo kwigenzura, bityo akavuga cyangwa agakora ibintu bidakwiriye. Yagize ati iyo umuntu yitwa umusazi, ashobora kumva atagifite agaciro, nyamara indwara zo mu mutwe ari ikibazo gikomeye gikeneye kwitabwaho byihariye.

Yongeyeho ko yiyemeje gusaba imbabazi binyuze mu kinyamakuru gikomeye kugira ngo agaragaze ko ibyo akora abifata nk’inshingano ikomeye, kandi ko afite inyota yo gukosora amakosa yakoze. Yasobanuye ko atashakaga imbabazi ziturutse ku mpuhwe, ahubwo ashaka imbabazi zishingiye ku kumva neza icyo yakoze n’ingaruka byagize ku bandi.

Yasoje avuga ko nk’umuntu uzwi cyane ku rwego rw’Isi, amagambo ye ashobora kugira ingaruka nini, bityo agasaba imbabazi ku kuba atarigeze abibona kare kubera uburwayi yari arimo. Yemeje ko afite umuhate wo gusubira mu murongo no kongera kubaka umubano mwiza n’abantu bose yababaje.

Igaragaza ko iyo nyandiko yashyizweho umukono na Kanye West ubwe, ikanatangazwamo ko amafaranga yo kuyishyira mu kinyamakuru yishyuwe binyuze mu kigo cya Yeezy, ari cyo kirango cye gikorera mu nzego zitandukanye zirimo umuziki n’imideli.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Davido yasabye umugore we gukorerwa ‘Massage’ n’abagore 11 nka iShowSpeed

Next Story

Kuvuga Ikinyarwanda neza nk’ishusho y’ubumwe n’ubutwari bw’Abanyarwanda

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop