advertising

Advertising

Davido yasabye umugore we gukorerwa ‘Massage’ n’abagore 11 nka iShowSpeed

January 27, 2026
1 min read

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido yabonye uburyo abagore bo muri Ghana bakoreye ‘massage’ Umunyamerika iShowSpeed, agira amerwe asaba umugore we ko yamwemerera na we akajya muri icyo Gihugu guhura n’abo bagore bakabimukorera.

Ubwo iShowSpeed yageraga muri Ghana mu rugendo rwe rwo kuzenguruka bimwe mu Bihugu bya Afurika, yakiriwe n’abarimo Wodemaya wamamaye ku mbuga nkoranyambaga muri icyo Gihugu ndetse anahura n’abagore 11 bamugoroye umubiri kakahava.

Nyuma yo kubona ibyo Davido yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze ayo mashusho maze asaba umugore we Chioma ku mwemerera akajya muri Ghana guhura n’abo bagore.

Davido yanditse ati:”Mugore wanjye nkunda, ndagusabye nyemerera umpe uruhushya  nanjye njye muri Ghana”.

Ubwo iShowSpeed w’imyaka 21 y’amavuko bamukoreraga ibyo, yagaragazaga amarangamutima anihira nk’uwishimye ibintu byakuruye impaka ku barebye ayo mashusho yatambukaga imbona nkubone kuri YouTube Channel ye.

Benshi ntabwo bashyigikiye amagambo ya Davido [ David Adeleke ] ku wo bashakanye kuko bahamya ko yagakwiye ku mwibaha ndetse na we akiyubaha akirinda n’amagambo ashobora kumutera agahinda.

Umwe yanditse ati:”Davido ukwiriye kumenya ko wubatse kandi ko umugore wawe afite agaciro. Ntabwo ukwiriye gufata umugore wawe gutyo, umubwira amagambo yose wiboneye by’umwihariko ayamushengura umutima”.

Guhera tariki 26 Mutarama 2026 iShowSpeed yakorewe imigenzo itandukanye mu Gihugu cya Ghana ndetse benshi bakaba basanga bizagorana ko ahita ataha kubera uburyo yahagiriye ibihe byiza.

Ubusanzwe Davido ni umwe mu bahanzi bakunda gutebya no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka ‘Bruce Melodie’ wo mu Rwanda aho aba yumva yagarukwaho cyane. Davido ntabwo atinya kuvuga n’ibishobora kumushyira mu kaga agambiriye kwiyegereza abafana be muri rusange.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Cristiano Ronaldo n’umugore we bashashuye inzu y’akataraboneka

Next Story

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop