advertising

Advertising

Dolly Parton yatangiye gutegura uko ikiriyo cye kizaba kimeze amaze gupfa

January 27, 2026
1 min read

Dolly Parton umuhanzikazi wamamaye muri Country Music, yatangaje ko yatangiye gutegura uko ikiriyo cye kizaba kimeze namara gupfa kugira ngo abazacyitabira n’abakunzi be muri rusange bazishime nk’uko na we yahoze ameze akiri mu Isi y’abazima.

Ikinyamakuru cyitwa Radar online , cyashyize hanze aya makuru gitangaza ko ibyo gutegura uburyo azashyingurwa amaze gupfa bigeze kure, ndetse bagaragaza ko kuri Dolly Parton yifuza ko bazaba bishimye babyina aho kurira no kubabara.

Amakuru yo gutegura ikiriyo kuri Dolly Parton aje nyuma y’aho benshi bakomeje kwibaza ku mpamvu zituma atagaragara cyane mu ruhame dore ko mbere y’uko yuzuza imyaka 80 y’amavuko benshi batamucaga iryera mu ruhame aho yakundaga kuba ari. Mu mwaka washize wa 2025 nabwo yahagaritse umuhuro yari afitanye n’abakunzi be mu Mujyi wa Las Vegas kubera ibibazo by’ubuzima , abamureberera inyungu bemeza ko byari byatewe n’indwara y’impyiko.

Mu gihe gito gitambutse kandi Dolly Parton yagombaga kugaragara muri Hollywood ariko ntiyahagera icyakora bamwerekana bakoresheje amashusho yifashe ubwe. Nyuma y’aho yandikiye abakunzi be ababwira ko afite ibibazo by’ubuzima biri kwitabwaho n’abaganga.

Ati:”Nk’uko benshi muri mwe mubizi , narimaze igihe ndi kurwana n’ikibazo cy’uburwayi kandi abaganga bambwira ko nkwiriye gufata ingamba (……)”. Yakomeje agira ati:”Ntabwo niteguye gupfa kandi ntekereza ko Imana iri kumwe nanjye muri byose kandi sindarangiza gukora”.

Ibinyamakuru dukesha iyi nkuru bitangaza ko Dollay Parton atari umuntu ujya upfa gucika intege icyakora ngo mu gihe yavuye mu Isi y’abazima akaba yifuza ko abantu bazishima aho gusigara barira.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Mugisha Didier yasinyiye Rayon Sports

Next Story

Cristiano Ronaldo n’umugore we bashashuye inzu y’akataraboneka

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop