Abanyamakuru babiri bakorera ibinyamakuru Mpuzamahanga bakomeje kuvugisha abakunzi babo n’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo guterana imitoma bifurizanya isabukuru nziza y’amavuko.
Edit Kimani umunyamakuru w’ikinyamakuru cyo mu Budage DW yizihije isabukuru ye y’amavuko asangiza abakunzi be amafoto.
Munsi y’ayo mafoto aho yanditse ngo “Munyifurize isabukuru nziza y’amavuko”. Nibwo benshi bahise bamuha ubutumwa butandukanye bumwereka ko bamukunze , maze na Larry Madowo umunyamakuru wa CNN ahita yandika ibyatumye benshi bibaza ku mubano wabo.
Si ubwa mbere Larry Madowo na Edit Kimani bumvikanye mu gisa n’urukundo kuko bakunze kujya bagaragara basangira amafunguro bari kumwe bombi gusa ariko bagafata amafoto.
Ubutumwa bwa Larry Madowo bwagiraga buti:”Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye (My Love). Ubukwe witwara buba bushimishije ariko nanone bugatera ubwoba. Uri mwiza cyane”.

