Hari abahanzi benshi bakiriho ariko usanga barafashe icyemezo cyo guhagarika umuziki ku mpamvu zinyuranye zirimo uburwayi, izindi nshingano n’ibindi, nyamara umuziki ukaba ukomeje kubinjiriza agatubutse.
Umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Yvonne Machaka wamenyekanye na Yvonne Chaka Chaka, ni umwe muri bo uherutse kugaragaza ko nubwo atagishyira hanze indirimbo nshya, ariko ubuhanzi yakoze mu myaka yashize buri mu bikomeje kumwinjiriza amafaranga.
Ni amafaranga avuga ko aturuka ku ndirimbo yakoze zicuruzwa n’ibigo bitandukanye, aho izo ndirimbo zikoreshwa kuri za televiziyo, mu bikorwa byo kwamamaza ndetse n’ibitaramo bike akora. Yvonne Chaka Chaka yavuze ko mu buhanzi bwe yagiye yinjiza amafaranga binyuze mu gukora ibitaramo byaba ibyo yagiye akorera mu gihugu cye cya Afurika y’Epfo ndetse no mu mahanga.
Ati “Ninjiza amafaranga mu bitaramo, ninjiza amafaranga binyuze mu kuba abantu bacuranze ibihangano byange ku mbuga zibicuruza, ninjiza amafaranga mu kuba abantu bakoresha indirimbo zanjye mu kwamamaza n’ubundi buryo.” Avuga ko ayo mafaranga yagiye amufasha mu kuba yakwagura ibikorwa by’umuziki haba mu kubaka ‘Label’ ye, gufasha impano nshya n’ibindi.
Uretse ubwo buryo, amafaranga yagiye yinjiza kuva yatangira umuziki, yagiye yongera akayashora mu bindi bikorwa bitandukanye n’umuziki birimo kugura imigabane mu bigo by’ubucuruzi, kugura impapuro mpeshamwenda n’ibindi. Ni we nyir’indirimbo zirimo ‘Umqombothi, Mama, I’m Burning Up, Thank You Mr. DJ, I Cry For Freedom, Motherland, Power of Africa, Sangoma Let Me Be Free n’izindi. Kuri ubu ariko, amaze igihe kirekire adashyira hanze indirimbo.
Usibye Chaka Chaka, hari abandi bahanzi batagisohora indirimbo ku bw’impamvu zinyuranye zirimo kwimukira mu yindi mirimo, uburwayi n’izindi, ariko ibihangano byabo byakunzwe cyane ku buryo bikibinjiriza agatubutse binyuze mu buryo zinjiza ku mbuga zinyuranye zicuruza umuziki.
Dore bamwe muri abo bahanzi, indirimbo zabo zimaze kurebwa n’ababarirwa mu mamiliyoni, n’ibihugu bakomokamo:
1. Anita Baker- Amerika
2. Andre 3000 – Amerika
3. Lauryn Hill – Amerika
4. Youssou N’Dour – Senegal
5. Elton John – U Bwongereza
6. Dido – UK
7. Tracy Chapman – Amerika
8. Salif Keita – Mali
9. Kanda Bongo Man – DR Congo
10. Saida Karoli – Tanzania