advertising

Advertising

USA: Alyn Sano yagiranye ibiganiro by’ingenzi n’itsinda The Renaissance Orchestra n’umuhanzi J Black

January 26, 2026
1 min read

Umuhanzikazi w’umunyarwandakazi Alyn Sano akomeje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga nyuma yo kwitabira ibirori bikomeye bya The NAMM Show 2026 biri kubera muri Anaheim Convention Center muri Leta ya California, Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’urugendo rwe rwamuganisha i Los Angeles, Alyn Sano yatangiye ibikorwa bifatika bigamije guteza imbere umuziki we no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu biganiro n’abantu n’amatsinda akomeye mu ruganda rw’umuziki ku Isi.

Ku munsi wa gatatu w’iyi nama mpuzamahanga ihuza abanyamuziki n’abatunganya ibikoresho by’umuziki, Alyn Sano yagaragaye mu biganiro byimbitse biganisha ku bufatanye bushya bushobora kuvamo imishinga ikomeye. Muri ibyo biganiro harimo ibyo yagiranye n’itsinda rikomeye The Renaissance Orchestra ndetse n’umuhanzi wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, J Black.

Ibi biganiro byerekanye ko Alyn Sano atitabiriye NAMM Show nk’uhagarariye u Rwanda gusa, ahubwo nk’umuhanzi ufite icyerekezo cyo kugira uruhare mu biganiro bigena ejo hazaza h’umuziki ku rwego rw’Isi. Yagaragaye aganira n’amatsinda atandukanye y’abacuranzi n’abahanzi baturutse mu bihugu binyuranye, bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’umuziki n’ubufatanye bwambukiranya imigabane.

Mu kiganiro gito yagiranye n’itangazamakuru, Alyn Sano yavuze ko yishimiye guhagararira u Rwanda mu biganiro bikomeye byerekeye icyerekezo cy’umuziki mpuzamahanga. Yagize ati, “Uru rugendo si urwanjye jyenyine, ni urwo kugaragaza impano zacu no gufungurira imiryango abahanzi bazaza nyuma yanjye.”

Ibiganiro yagiranye na The Renaissance Orchestra na J Black byibanze ku mishinga ishobora guhuza injyana zitandukanye zirimo Afro-pop na Soul ya Alyn Sano n’umuziki wa orkestre nini uzwiho The Renaissance Orchestra.

Nubwo amakuru arambuye ku mushinga w’ubufatanye ataratangazwa, hari icyizere ko ushobora gufasha umuziki nyarwanda kugera ku rwego rushya ku isoko mpuzamahanga.

The Renaissance Orchestra ni itsinda rikora ku rwego mpuzamahanga, rizwi cyane mu guhuza umuziki wa kera n’uw’iki gihe, ririmo pop, soul na jazz. Rigizwe n’abacuranzi b’inzobere bafite uburambe mu bitaramo bikomeye no mu mishinga y’ubufatanye yambukiranya imigabane.

J Black na we azwi nk’umuhanzi n’umuhanga mu muziki ukora ku rwego mpuzamahanga, wagize uruhare mu gutunganya no gufasha abahanzi batandukanye kwagura imipaka y’umuziki wabo binyuze mu mishinga ihuza injyana zitandukanye.

Mu gihe The NAMM Show 2026 igiye kugana ku musozo, Alyn Sano aracyari mu bikorwa byo gushakisha andi mahirwe ashobora gufunguka mbere yo gusubira mu Rwanda, bikaba bigaragaza intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku Isi.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Madamu Jeannette Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na UGHE

Next Story

Manchester United yatsinze Arsenal iwayo nyuma y’imyaka irindwi

Latest from Imyidagaduro

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo cy’amateka

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo kidasanzwe cyari kigamije kumenyekanisha no gutegura igitabo yanditse ku buzima n’ibibera mu isi y’imbuga nkoranyambaga, aho agaragaza isura nyakuri y’ubwamamare
Go toTop