advertising

Advertising

Madamu Jeannette Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro na UGHE

January 26, 2026
1 min read

Madamu Jeannette Kagame yahawe Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro ku bw’umusanzu n’ubudashyikirwa yagaragaje mu kwita ku baturage, uburezi no kugeza ubuvuzi kuri bose mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026 ni bwo Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange, UGHE, yizihije imyaka 10 imaze itanga uburezi mu Rwanda inatanga impamyabumenyi ku banyeshuri 78 barimo n’abaganga (medical doctors) 30 bari bamaze imyaka irenga itandatu bahabwa amasomo batangiye mu 2019.

Ni mu birori byabereye mu Ishami ry’iyi kaminuza riherereye i Butaro mu Karere ka Burera. Byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva na Madamu Jeanette Kagame.

UGHE yashimiye Madamu Jeannette Kagame imuha Impamyabumenyi y’Ikirenga y’icyubahiro (PhD) ku bw’umusanzu n’ubudashyikirwa yagaragaje mu kwita ku baturage, uburezi no kugeza ubuvuzi kuri bose mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi ku Isi.

Madamu Jeannette Kagame yishimiye guhabwa iyi mpamyabumenyi avuga ko gushimirwa muri ubu buryo ari impano atabona amagambo ahagije yo kuyivugaho.

Yavuze ko mu bihe bitandukanye ibisubizo byo mu buvuzi byategerezwaga bivuye ahandi none ubungubu si ko bigiye kujya bigenda bitewe n’aba banyeshuri basoje amasomo muri UGHE.

Ati: “Uyu munsi turabona ukundi kuri tubayeho. Uburibwe, ibyorezo n’impfu zishobora kwirindwa, ntibidufiteho ububasha ndetse ntidutegereza ibisubizo bivuye ahandi mu guhangana nabyo. Kuri mwe mwasoje amasomo, intambwe mwateye ni ingenzi cyane mu kubigeraho.”

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yabwiye abarangije amasomo muri UGHE ko bitezwemo kuba abakozi bashoboye haba mu kuvura abantu, gufata ibyemezo no kuzamura ireme rya serivisi zitangwa n’urwego rw’ubuzima.

Ati: “Mutegerejweho gukora atari nk’abaganga gusa ahubwo abayobora ibigo, batanga umusanzu mu kuzamura imitangire ya serivisi ndetse mukanafasha mu ifatwa ry’ibyemezo mu rwego rw’ubuzima.”

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

iShowSpeed yatunguwe no guhura n’abo afitanye isano muri Afurika

Next Story

USA: Alyn Sano yagiranye ibiganiro by’ingenzi n’itsinda The Renaissance Orchestra n’umuhanzi J Black

Latest from Izindi nkuru

Go toTop