Darren Jason Watkins Jr wamamaye nka iShowSpeed yagaragaje amarangamutima adasanzwe no gukorwa ku mutima nyuma yo guhura n’abagabo babiri bakuru bafitanye isano na we.
Ibyo byabaye ubwo yari muri Liberia aho yagiriye uruzinduko rwa nyuma rw’ingendo yari amazemo igihe muri Afurika aho yahuriye n’abantu benshi mu Mujyi wa Monrovia
Mu mashusho iShowSpeed yashyize kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye, abo bagabo bumvikanye bamubwira uburyo bafitanye isano na we kubera ko hari abandi bantu bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuje amaraso bagahuza n’amazina ya Watkins.
Nyuma yo kubumva iShowSpeed yabakomeje na we yemeza ko ahuye n’abakurambere be. Yabahobeye maze agira ati:”Nahuye n’abakurambere banjye. Ni umukurambere wanjye rwose”. Yavuze ayo magambo arimo kurwana n’amarira ndetse n’ikiniga.
iShowSpeed yacyuye umwambaro yahawe n’abo bakurambere be , Abanya-Liberia bagaragaza urukundo rukomeye n’igihango bafitanye n’uwo munya-Merika.
Mu cyumweru cyatambutse iShowSpeed yabaye nk’uhagaritse urugendo rwe kubera uburyo yakiriwe mu Gihugu kimwe aho byaje kugaragara mu mashusho abafana bari kumutera amacupa y’amazi kuri Stade bikarangira ayo mashusho ayakuye kuri YouTube.