Urupfu rw’umusore rwabereye mu Mujyi wa Kigali rukomeje kuvugisha benshi, nyuma y’uko hamenyekanye ko uwakekwaho kuba yararugizemo uruhare ari umusore wari uturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu musore witwa Mugisha Gakuba David yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we witwa Ngabo Eric, bivugwa ko yagonganywe imodoka ku bushake.
Amakuru y’ifatwa rya Mugisha Gakuba David yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, wavuze ko yafunzwe ku wa 23 Mutarama 2026. Yasobanuye ko akurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa Ngabo Eric, ndetse ko afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze.
Bivugwa ko aba basore bombi bari basanzwe baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba bari mu Rwanda mu biruhuko. Amakuru akomeza avuga ko bari inshuti, ariko ko hagati yabo haje kuvuka umwuka mubi washingiye ku makimbirane ajyanye n’umukobwa umwe bivugwa ko bombi bari bafitanye ikibazo cy’urukundo.
Nk’uko amakuru abigaragaza, ubwo bari basohokanye n’abandi mu kabari kamwe mu Mujyi wa Kigali, havutse ubushyamirane hagati yabo, bwakomeje gufata indi ntera. Ayo makimbirane ngo yatewe n’ishyari n’intonganya bapfaga uwo mukobwa, bikavugwa ko byaje no kugera ku magambo akomeye arimo n’iterabwoba.
Amakuru akomeje avuga ko ubwo bari basohotse hanze y’akabari, Mugisha Gakuba yinjiye mu modoka, ayigendana agonga Ngabo Eric, akamunyuraho. Ngo ntiyagarukiye aho kuko yongeye gusubira inyuma arongera aramugonga, mbere yo guhita yerekeza aho yishyikirije inzego z’umutekano.
Nyuma y’iyo mpanuka, hatanzwe ubutabazi bwihuse, ahagera imbangukiragutabara. Gusa abari aho bavuga ko Ngabo Eric yari amaze gushiramo umwuka, bityo umubiri we uhita ujyanwa mu buruhukiro mu gihe hategerezanywaga ibisubizo by’iperereza.
Ubu RIB ikomeje iperereza kuri iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri kose ku byabaye, ndetse hanamenyekane niba byabaye impanuka cyangwa byari igikorwa cyabigambiriwe. Iyi nkuru yakomeje gukurura impaka nyinshi mu bantu batandukanye, by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaza akababaro k’urupfu rw’uyu musore n’impungenge ku ngaruka z’amakimbirane ashingiye ku rwango n’ishyari.