advertising

Advertising

Shizzo yirengagije Nyambo na Bwiza kandi baramutahiye ubukwe

January 24, 2026
1 min read

Umuraperi Hakizimana Ishimwe Agappe uzwi cyane nka Shizzo yatangaje ko atazi umuhanzikazi Bwiza n’umukinnyi wa filime Nyambo, nubwo amazina yabo akunze kuvugwa nk’inshuti za hafi z’umugore we Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, bamaze kurushinga.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru, amagambo ye akavugisha benshi mu bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda.Shizzo na Tessy, usanzwe ari umunyamakuru, basezeranye mu birori bikomeye byabereye muri Intare Conference Arena ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2026.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abahanzi, abanyamakuru, inshuti n’abavandimwe, bigaragaza uburemere n’icyubahiro bwari bwahawe uwo muhango.  Icyakora, byagaragaye ko bamwe mu bantu bari basanzwe bafatwa nk’inshuti za hafi za Tessy batigeze bitabira ibi birori.

Mu mazina yagarutsweho cyane harimo Bwiza na Nyambo, bombi bari baherekeje Tessy mu birori byo kwambikwa impeta y’urukundo byabereye mu Mujyi wa Dubai tariki ya 15 Mutarama 2025.

Ibyo byatumye benshi bibaza impamvu abo bombi batigeze bagaragara mu bukwe bwa Shizzo na Tessy, nyamara bari baragaragaye mu birori byari bibanjirije ubukwe.

Ubwo Shizzo yari mu kiganiro “The Choice Live”, yabajijwe impamvu Bwiza na Nyambo batigeze bagera mu bukwe bwe. Mu gusubiza, yavuze ko atabazi na gato, ndetse ko atazi n’impamvu batigeze bahagera. Umunyamakuru yagerageje kumwereka amafoto yabo bombi, ariko Shizzo akomeza kubihakana, anasaba ko icyo kibazo kirenzwaho bakibanda ku bindi bigize ikiganiro.

Mu magambo ye, Shizzo yavuze ko asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bityo akaba adashobora kumenya abantu bose baba mu myidagaduro yo mu Rwanda.

Yongeraho ko kuba abantu baziranye n’umugore we bitavuze ko na we agomba kubamenya, cyane cyane ko atabana nabo buri munsi. Yakomeje avuga amagambo akozwe mu rwenya no kwirinda icyo kibazo, avuga ko hari n’igihe ibintu bishobora kuba byarakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano.

Aya magambo ya Shizzo yakomeje gukurura impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibaza uko umuntu atamenya inshuti zari zegereye umugore we mu bihe byashize, mu gihe abandi babifata nk’ibisanzwe, bavuga ko ubuzima bw’umuntu ku giti cye budategekwa n’icyo rubanda batekereza.

Icyakora, iki kibazo cyatumye benshi barushaho kwibaza ku mibanire iri hagati y’abanyamideli, abahanzi n’abantu bo mu itangazamakuru, by’umwihariko iyo bireba ibirori bikomeye nk’ubukwe.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo cy’amateka

Next Story

Uwamamaye kuri TikTok yakubitiwe mu ishyamba kugeza apfuye

Latest from Imyidagaduro

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo cy’amateka

Japhet Mazimpaka yakoze igitaramo kidasanzwe cyari kigamije kumenyekanisha no gutegura igitabo yanditse ku buzima n’ibibera mu isi y’imbuga nkoranyambaga, aho agaragaza isura nyakuri y’ubwamamare
Go toTop