Indabo, imboga n’imbuto byaturutse mu Rwanda bikomeje kwigarurira imitima ya benshi mu Imurikagurisha ry’Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bw’umwimerere n’ibya karemano ririmo kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyatangaje ko iri murikagurisha rikomeje gufasha ibicuruzwa byaturutse mu Rwanda kwagura isoko mu Burasirazuba bwo Hagati.
Muri iryo murikagurisha ryatangiye ku wa Mbere tariki ya 18 rikazageza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2024, abacuruzi nyarwanda bohereza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bakomeje kumurika umwimerere w’ibicuruzwa byabo.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), na bwo bushimangira ko iryo murikagurisha ryabaye n’amahirwe yo kuganira n’abanyamahanga bakora muri uru rwego, kubaka ubufatanye no kwagura isoko ry’ibicuruzwa by’umusaruro karemano w’ubuhinzi bw’u Rwanda.
Ni amahirwe yabonetse ku bufatanye bwa NAEB n’Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), mu rwego rwo gufasha abohereza umusaruro w’ubuhinzi kwagura isoko muri kariya Karere k’Isi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain, John Mirenge, na we yahuriye n’abacuruzi nyarwanda bohereza mu mahanga indabo, imboga n’imbuto muri iryo murikagurisha ry’Ibicuruzwa karemano bikomoka ku buhinzi.
Na we yashimangiye ko iryo murikagurisha ritanga amahirwe yo kubaka ubufatanye bushya bwongera umusaruro uva mu Rwanda werekeza muri UAE no mu Burasirazuba bwo Hagati muri rusange. Yagize ati: “Iri murikagurisha ni amarembo y’abacuruzi nyarwanda yo kurushaho kubaka ubufatanye bwizewe no kwagura amasoko atanga umusaruro muri UAE ndetse no mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati muri rusange.”
Yanakomoje kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kurushaho gushyigikira abacuruzi bohereza umusaruro w’ubuhinzi mu mahanga, bunyuze muri politiki z’ubucuruzi, gahunda yo gutanga ibyemezo by’ubuziranenge, no kongera ubushobozi bwo kubika no gutwara umusaruro ukagerera igihe ku masoko.
Kwitabira iri murikagurisha bijyanye na gahunda y’Igihugu yo kurushaho kwagura amasoko y’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga no kurushaho kongerera imbaraga ubufatanye bw’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na UAE.
Akarere k’Iburasirazuba bwo Hagati gatanga amahirwe menshi ku bacuruzi nyarwanda kuko ari Akarere gakenera cyane imboga n’imbuto by’umwimerere, cyane ko koganjemo ubutayu.
Ibicuruzwa Abanyarwanda barimo kumurika birimo za avoka, amatunda, imboga zirimo imiteja n’urusenda, icyayi n’ikawa by’u Rwanda n’ibindi. Ibyo bicuruzwa bikomeje gukundwa muri ako Karere bitewe n’uburyohe ndetse n’umwihariko w’umwimerere utandukanye n’ibiva ahandi.
Bamwe mu bacuruzi bitabiriye iri murikagurisha bishimira ko babonye amahirwe yo kwerekana ubuziranenge n’uburambe bw’umusaruro uva mu Rwanda, ari na ko bubaka umubano w’igihe kirekire na bagenzi babo bo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati.