advertising

Advertising

Sarah Sanyu yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya

January 24, 2026
1 min read

Umuhanzikazi wo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu itsinda Kolari Ambassadors of Christ yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise Mukunzi we, indirimbo yahimbye akanayiririmba ku munsi w’ubukwe bwe.

Iyi ndirimbo yari imaze imyaka umunani izwi mu majwi gusa, none ikaba yashyizwe ahagaragara mu mashusho kugira ngo ubutumwa bwayo burusheho kugera kuri benshi.

Mukunzi we yumvikanye bwa mbere mu ijoro ry’ubukwe bw’uyu muhanzikazi bwabaye tariki ya 29 Nyakanga 2018. Yayiririmbye mu rwego rwo gushimira Imana ku rukundo yamuhaye no ku ntambwe yari agezeho yo gushinga urugo. Nyuma y’imyaka myinshi, yafashe icyemezo cyo kuyishyira ku mugaragaro mu mashusho, agaragaza ko yari inzozi yari amaranye igihe.

Uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimbo yayikoze agamije gushimira ababyeyi bamureze, inshuti, abavandimwe n’abandi bose bamubaye hafi mu rugendo rwe rw’ubuzima ndetse no mu myiteguro y’ubukwe. Mu magambo ayigize, agaragaza ishimwe rikomeye ku Mana yabahuje n’uwo bashakanye, ariko ananasaba umwanya wo gushimira abantu bamushyigikiye mu bihe byiza n’ibigoye.

Indirimbo Mukunzi we yuzuyemo amarangamutima agaragaza ishimwe, urukundo n’icyizere. Mu biganiro bitandukanye, Uwera Sanyu Sarah yagiye agaragaza ko yavukiye mu muryango w’abana batanu akaba ari we mukobwa wenyine, ndetse ko ababyeyi be bitabye Imana akiri muto. Ibi bituma amagambo y’iyi ndirimbo arushaho kugaragaza umutima ushimira Imana n’abantu bagize uruhare mu kumurera no kumuba hafi.

Uretse iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi yakoze izindi ndirimbo zitandukanye zirimo Mwana wanjye yayituye umwana we w’imfura, Umunsi mushya n’izindi, zose zirangwa n’ubutumwa bwo kuramya Imana no gukomeza abantu mu buzima bwa buri munsi.

Uwera Sanyu Sarah yasezeranye n’umugabo we Kayumba Aimé ku wa 29 Nyakanga 2018, ari na bwo yaririmbye indirimbo Mukunzi we bwa mbere. Kuyishyira hanze mu mashusho nyuma y’imyaka umunani bifatwa nk’intambwe yo gusangiza benshi ubuhamya bwe n’urukundo rwe rushingiye ku gushimira Imana no guharanira indangagaciro nziza.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Ba Ofisiye b’ibihugu 20 bishimiye gusangira imico gakondo

Next Story

Khaby Lame yasinye amasezerano y’akayabo k’amafaranga

Latest from Iyobokamana

Go toTop