advertising

Advertising

Diamond Platnumz na Zari Hassan bashimiwe n’abafana

January 24, 2026
1 min read

Nyuma y’aho Zari Hassan yashyire hanze amafoto y’umuhungu we Nillan yabyaranye na Diamond Platnumz benshi batunguwe bamushimira ko afatanyije na se w’umwana babaye ababyeyi beza n’urugero rwiza ku bandi babyeyi.

Ibyo byabaye kuri uyu wa 23 Mutarama 2026, aho Zari Hassan yifashishije imbuga nkoranyambaga ze agashyira hanze amafoto ya Prince Nillan yabyaranye na Diamond Platnumz, agaragaza uko asigaye angana dore ko benshi bataherukaga amafoto.

Muri ayo mafoto, Prince Nillan agaragara nk’uwakuze mu buryo budasanzwe ndetse agaragara mu bwitonzi bitandukanye n’umuvandimwe we Princess Tiffah we ukoresha imbuga nkoranyambaga ze cyane.

Nyuma yo gutungurwa n’imikurire y’uwo mwana benshi bashimiye cyane Diamond Platnumz ku bufaranye bwe na Zari Hassan bakabasha gukuza abo bana babyaranye kandi batandukanye.

Prince Nillan yavutse mbere ho imyaka ibiri ngo ababyeyi be batandukane. Kuva icyo gihe ntabwo bahwemye gufatanya.

Ubusanzwe Diamond Platnumz yita Nilan impanga ye kuko bavukiye ku itariki imwe ntetse benshi bakaba badashidikanya ku buryo bombi basa.

Diamond Platnumz yagiye agerageza kujya muri Afurika y’Epfo inshuro nyinshi kugira ngo yifatanye na Zari Hassan mu birori by’abana babo ariko ntibivugweho rumwe.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

ASAP Rocky wa Rihanna yavuze ku mubano we na Drake

Next Story

Mariya Yohana yagaragaje uruhare rw’ubuhanzi mu rugamba rwo kubohora Igihugu

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop