Iyo abantu batangiye iminsi ifatwa nk’iyo kuruhuka izwi nka ‘Week-end’ mu ndimi z’amahanga, bajya ahantu hatandukanye bagambiriye kwitekerezaho no kwifata neza. Wowe turakurangira kuri El Classico Beach Chez West iwabo w’ibirori n’umutuzo udasanzwe urangwa n’amahumbezi y’ikiyaga cya Kivu hakaba iwabo w’amafi y’umwimerere ateguwe neza.
El Classico Beach Chez West ni Bar na Restaurant ya mbere mu Karere ka Rubavu ifite amafunguro ayobowe n’Ifi z’umwimerere ziharoberwa mu Kiyaga cya Kivu mu gihe ahandi usanga zihora muri ‘Barafu’ kugira ngo zimare igihe bityo zigata umwimerere.
El Classico Beach Chez West , ifite ahantu heza ho kurukira kandi hisanzuye, igira amafunguro ateguranwa ubuhanga n’ababyize , kandi agatangwa n’abantu bafite ubuhanga budasanzwe. Kuri El Classico Beach, IFI iteguranwa umwihariko dore ko yanashyizwe ku giciro gito aho imwe iri kumwe n’Ifiriti yayo n’ibindi birungo igura 8,000 Rwf naho kuri Poromosiyo ya TAMIRA IFI MU NYARWANDA amafi abiri akagura 8,000 Rwf ukayahabwa ari kumwe n’Ifiriti yayo.
Muri iyi Weekend , kuri El Classico Beach Chez West yaguteguriye ikizwi nka ‘EXTRA CLASSICO’ izaba iyobowe n’abarimo ; Selekta Dady nka Dj wa El Classico , DJ Willy , MC DJ Isma na MC Broskie.
Ni EXTRA CLASSICO , izarangwa n’umuziki ukomeye cyane w’abo ba DJs bafire izina mu Mujyi wa Rubavu by’umwihariko bakaba bamaze kumenyekana kuri El Classico nk’aba-Dj bahoraho, bityo na we ukaba usabwa kutabura.
Kuri El Classico Beach haba Inkoko igura 12,000 Rwf igice cyayo kikagura 6,000 Rwf akaba ari inkoko ziba ari umwimerere ndetse hakaba ibiyobwa by’ubwoko bwose n’imitobe biyengera uturuka ku mbuto zitandukanye.
Kuri El Classico Beach Chez West bagira izindi Servisi zitandukanye zirimo iz’ubwato, kwifotoza, aho gukorera ibirori bitandukanye ndetse bakagira n’amacumbi utasanga ahandi [El Classico Apartment].
Ku bindi bisobanuro wahamagara cyangwa ugaca kuri Watsapp 0783256132.
