Itsinda rya Fela Music rigizwe n’abasore babiri , ryashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Viral’ bagaraza urukundo umwe akunda umukobwa ariko undi agashaka kumuvugisha bikamubabaza akamuha ikimeze nka gasopo.
Viral yakozwe na Winner Tune , itangirana amagambo agaragaza urukundo rw’umukobwa wakunzwe n’umusore umwe ariko akaba ashakwa na benshi agasa n’urimo kubaha gasopo.
Itangira iti:”Kuki uzana Romance kandi uziko ari iwanjye , uba umwihesha udu’care’ , urakikira akakwikiza , kandi aramutse yemeye wamubabaza. (……). Bamukunze ari benshi arabanga , ujye umurebera kure , ujye umucungira kure”
Fela Music ni itsinda ry’abasore babiri aribo ; Ngabo Lucky ukoresha izina rya Labii na murumuna we Nshimyimfura Faida ukoresha Feikel.
Aba basore bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Wasanga’ bakoranye n’umuhanzi Jowest , ‘Umukara’ ndetse n’izindi zitandukanye.