Tiwa Savage umuhanzikazi wo muri Nigeria yatangaje uburyo bwa mbere yabangamiwe no gusanga atwite umwana w’umuhungu ndetse agaragaza ko kuva avutse kugeza agize imyaka ibiri atigeze amwiyumvamo kuko yashakaga umukobwa.
Mu kiganiro yagiranye na Korty EO Tiwa Savage yagize ati:”Ntabeshye, ntabwo nashakaga umwana w’umuhungu mu mwaka wa Mbere ndetse no kugeza ku mwaka we wa Kabiri. Nashakaga umukobwa ubwo rero bakimbwira ko ari umuhungu ntwite nahise ntangira kurira”.
Tiwa Savage avuga ko uwo mwana we akimara kuvuga nabwo yamugoye cyane kuko yakundaga kurira ndetse akanagorwa n’imihindagurikire ye y’umubiri.
Ati:”Akimara kuvuka, yararize cyane mu buryo budasanzwe ndetse nkagorwa n’uburyo umubiri wanjye wahindukaga. Byari bitangaje”.
N’ubwo ari uko byagenze , Tiwa Savage avuga ko uko iminsi yagiye yiyongera , yakomeje umubano mwiza n’umusore we Jamil ndetse ngo kugeza ubu bakaba babanye neza. Ati:”Uyu munsi ni inshuti yanjye”.
Avuga ko kugeza ubu arera umwana we amwigisha urukundo no kuzaba umugwa neza by’umwihariko ku bagore.
Ati:”Iteka mubwira kubaha abagore kuko mwereka uko nyina yavunitse cyane. Musaba kuzita ku bakobwa akabafata nk’abamikazi”.



