Kuva umwana ageze ku mezi atandatu y’amavuko atangira guhabwa ifashabere, igizwe n’amafunguro anyuranye agenda ahinduka bitewe n’ikigero cy’imyaka agezemo nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
Muri ayo mafunguro, umwana agomba kubonamo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga kugira ngo akure neza. Nubwo ibyo byose biboneka mu mafunguro atandukanye, hari amafunguro amwe yagaragaye ko ari ingenzi cyane, akaba akwiye guhabwa umwana kenshi kurusha ayandi kuko agira uruhare rukomeye mu mikurire ye ya buri munsi.
Imboga ni zimwe mu mafunguro akwiye kugaburirwa umwana utangiye kurya. Ni byiza kumugaburira imboga z’amoko atandukanye kandi kenshi, kuko bituma amenyerana na zo akazikunda no mu gihe azaba akuze.
Imboga zimuha vitamin zitandukanye, imyunyungugu na fibres, bifasha umwana gukura neza no kumurinda indwara zitandukanye. Fibres kandi zimufasha mu igogorwa, bigatuma adahura n’ikibazo cyo kwituma bigoranye.
Kuba imboga ziri mu mabara anyuranye bituma ifunguro rigira isura nziza ikurura umwana, agira ubushake bwo kurirya. Nubwo imboga zitihuza icyanga, ni ingenzi kudahatiriza umwana igihe yanga, ahubwo ukajya wongera kugerageza kuzimuha nyuma y’iminsi runaka kugeza abimenyereye.
Amafi na yo ni ingenzi ku mwana kuva yujuje amezi atandatu.
Ushobora kumuha amafi yo mu biyaga n’inzuzi ariko wirinde ayo mu nyanja ngari kuko ashobora kuba arimo umunyu na mercure nyinshi zishobora kugira ingaruka ku mikurire y’ubwonko.
Amafi akungahaye kuri poroteyine, vitamin n’imyunyungugu, ndetse akaba arimo ibinure bya omega-3 bifasha umwana mu mikurire y’ubwonko n’imitekerereze. Amafi agomba gutekwa neza, agaseywa cyangwa akumishwa agasurwa ifu yavangwa mu mafunguro y’umwana, kandi hagakurwa amahwa yose.
Kubera ko amafi ashobora gutera ubwivumbure ku bana bamwe, ni byiza kuyamuha ukurikiranira hafi uko umubiri w’umwana uyakira.
Inyama y’inkoko na yo ni ifunguro ryiza ku mwana utangiye kurya kuko idatukura, bityo ikaba yoroshye kumugogorera. Iyi nyama ikungahaye kuri poroteyine, ubutare na zinc, kimwe na vitamin D. Ibi bifasha umwana w’imyaka itandatu kuziba icyuho cy’ubutare gitangira kugabanuka mu mubiri.
Ni byiza guhitamo inkoko zororerwa mu buryo busanzwe, aho kuba iz’ingeri zo mu nganda, hanyuma inyama zikaseywa neza kuko umwana aba atarabasha guhekenya neza. Uko umwana agenda akura ni bwo ushobora no kongeramo inyama z’inka cyangwa iz’ihene, ariko ugahora wibuka kuziteka neza.
Ibishyimbo ni ifunguro rikomoka ku bimera rikungahaye ku poroteyine n’ubutare. Bikungahaye kandi ku myunyungugu na vitamin zitandukanye, bigatuma biba ingenzi cyane cyane ku bana badafite amahirwe yo kubona ibikomoka ku matungo kenshi. Uretse ibishyimbo, umwana ashobora no kugaburirwa ubushaza cyangwa urunyogwe.
Mu kubimuha, ni byiza kubivanga n’imboga kugira ngo bifashe umubiri kugogora no gukamura ubutare bubirimo, kuko vitamin C iboneka mu mboga igira uruhare runini muri iyo mikorere.
Amashereka na yo agomba gukomeza kuba ifunguro nyamukuru ry’umwana nubwo yaba atangiye kurya ifashabere. Ifashabere si insimburabere, kuko amashereka akomeza gutanga intungamubiri z’ingenzi umwana adashobora kubona ahandi. Umwana acyonka agomba kuyahabwa kenshi gashoboka, ndetse n’igihe atonka agahabwa ibisimbura amashereka, bigomba gukomeza kuba ku gipimo gihagije.
Ni byiza kurindira umwana akageza byibuze ku mwaka mbere yo kumuha amata y’inka, kuko icyo gihe aba amaze kumenyera kurya kandi n’inshuro yonka ziba zagabanutse.
Aya mafunguro si yo yonyine umwana akwiye kurya, ariko ni ay’ingenzi adakwiye kubura ku mafunguro ye ya buri munsi. Si ngombwa ko aboneka yose ku isahani imwe, ahubwo icy’ingenzi ni uko mu byo umugaburira hagaragaramo ayo mafunguro mu buryo butandukanye kandi bunganiye, kugira ngo umwana akure neza kandi agire ubuzima bwiza.