advertising

Advertising

Dore ibyo kurya wakoresha ukarwanya aside nyinshi mu gifu

January 20, 2026
1 min read

Aside nyinshi mu gifu irangwa n’ibimenyetso birimo kokera mu gifu, ikirungurira n’ibindi bigaragaza ko aside yarenze igipimo gikenewe.

Ibi bishobora kubangamira imikorere y’igifu ndetse bikabangamira ubuzima bw’umuntu muri rusange. Dore bimwe mu byo kurya wagakwiye kwifashisha mu kuyirwanya.

Kunywa amazi: Nubwo amazi atahita akuraho aside yamaze kuzamuka cyane, ni ingenzi mu kuyirinda. Kunywa byibuze ibirahure bibiri by’amazi buri gitondo bifasha gukumira izamuka rya aside yo mu gifu.

Umwenya:Umwenya uzwi nk’ikirungo gikoreshwa mu cyayi kandi unafite umumaro mu kuvura indwara zitandukanye zo mu mihogo. Iyo wumva aside yazamutse, ushobora guhekenya utubabi tw’umwenya ukumira amazi, bikagufasha kumva worohewe.

Amata:Abantu benshi barwara igifu bakoresha amata igihe aside yazamutse. Iyo wumva ikirungurira cyangwa ibihe byo kokera mu gifu, unywa amata ashyushye. No mu gihe umaze kurya, kuyanywa bifasha kugabanya ikibazo cy’aside.

Vinegar:Nubwo vinegar ari aside, kuyifata uri kurya bifasha kugabanya aside ikorwa n’igifu mu gihe cyo kugogora. Ibiyiko bibiri kuri buri funguro birahagije. Ushobora kuyivanga n’ibyo urya cyangwa ukayivanga n’amazi ukanywa nyuma yo kurya.

Tangawizi:Tangawizi ikoreshwa cyane nk’ikirungo cy’icyayi. Mu kuyikoresha mu kurwanya aside nyinshi, ushobora kuyivanga n’amazi ukayanywa nyuma yo kurya cyangwa ukongera agafu kayo mu mafunguro.

Igikakarubamba:Amata cyangwa umushongi uva mu gikakarubamba bifasha mu igogorwa bityo bikagabanya aside ikorwa n’igifu. Nyuma yo gukata ikibabi cyacyo, utega umushongi uvamo ukanywa ikiyiko kuri buri funguro.

Inanasi n’amacunga :Umutobe w’inanasi uvanze n’uw’amacunga, wongeremo akunyu gacye, ushobora kuwunywa mu kurwanya aside nyinshi mu gifu.

Imbuto: Imbuto zirimo amazi menshi nka concombre, watermelon na amande zigira umumaro mu kurwanya aside nyinshi. Ndetse n’umuneke ni ingenzi. Kuzirya mbere cyangwa nyuma yo kurya bifasha kugenzura aside yo mu gifu.

Igitunguru:Usekura cyangwa usya igitunguru, ugakamura uganywa umutobe wacyo. Uretse kugabanya aside nyinshi, gifasha n’igifu mu kazi kacyo ko kugogora ibyo wariye.

Src: www.healthline.com

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Ese wari uzi ko hari ibiryo bituma usaza vuba? Amafunguro 5 akwiye kugabanywa

Next Story

Amafunguro y’ingenzi ku mwana utangiye kurya

Latest from Uncategorized

Ikipe y’Amagaju yirukanye abatoza benshi

Ikipe ya Amagaju FC yafashe icyemezo gikomeye cyo gutandukana n’abatoza bose bayitozaga, nyuma y’igihe kinini bivugwa umusaruro nkene waranzwe n’imikino mibi. Iki cyemezo cyafashwe
Go toTop