Umuhanzikazi w’icyamamare wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yahishuye ko atishimiye gutwita no kubyara umuhungu we mu ntangiriro, anavuga ko byamubabaje cyane kumenya ko azabyara umuhungu aho kuba umukobwa, kuko ari byo yari yarifuje kuva akiri muto.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru ukorera kuri YouTube witwa Korty EO, aho yagaragaje amarangamutima ye mu buryo butari bwarigeze butangazwa mbere.
Tiwa Savage yavuze ko mu myaka ya mbere y’ubuzima bw’umuhungu we, by’umwihariko mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, atigeze yumva amufitiye umubano wihariye. Yagaragaje ko igihe cyose yari atwite yari yifuza umukobwa, bityo kumenya ko atwite umuhungu bikamutera agahinda kenshi, kugeza n’aho yaririye amarira igihe yabimenyeshwaga.
Yasobanuye ko kubabara kwe kutari gushingiye gusa ku marangamutima, ahubwo kwarushijeho kwiyongera kubera ingaruka gutwita byagize ku buzima bwe n’umwuga we w’umuziki. Tiwa Savage yavuze ko umubiri we watinze gusubira ku isura wari ufite mbere, kandi ko umwana yariraga cyane, ibintu byamuteye umunaniro n’agahinda gakomeye.
Yongeyeho ko mu gihe yari akiri muri ibyo bihe bitoroshye, hari amasezerano akomeye yo kwamamaza yagombaga gukorana n’ikigo cya Pepsi, ariko aza guseshwa bitewe n’uko yasaga nyuma yo kubyara. Ibi byamuteye kumva ko kubyara uwo mwana byamubujije amahirwe menshi mu rugendo rwe rw’umuziki, kugeza n’aho yiyumvaga nk’uwangirijwe iterambere rye.
Nubwo bimeze bityo, Tiwa Savage yavuze ko uko imyaka yagiye ishira byamuhinduriye uko abona umuhungu we. Ubu avuga ko Jamil Balogun ari inshuti ye ya hafi cyane, kandi ko afitanye na we umubano wihariye wuzuye urukundo n’ubwizerane.
Tiwa Savage yanatangaje ko yihaye inshingano zikomeye zo kurera umuhungu we akamwigisha kubaha abagore n’abakobwa. Yavuze ko kubera imibabaro n’ibihe by’ububabare yanyuzemo mu rukundo no mu buzima bwe, yumva ari inshingano ye kumwigisha gufata umukobwa wese nk’umwamikazi no kumwereka ubugwaneza n’icyubahiro.
Yagaragaje ko nubwo umuhungu we atazaba intungane, yifuza ko azavamo umugabo wubaha abandi kandi ufite indangagaciro nzima.
Tiwa Savage yibarutse umuhungu we Jamil Balogun muri Nyakanga 2015, amubyarana n’uwahoze ari umugabo we Tunji Balogun. Uyu mwana yujuje imyaka 10 muri Nyakanga 2025, aho ubu afatwa na nyina nk’umusingi w’ibyishimo bye n’imbaraga zimufasha gukomeza urugendo rwe mu muziki n’ubuzima rusange.
