Kuri uyu wa 19 Mutarama 2026, mu Karere ka Karongi hamenyekanye amakuru ababaje y’umugabo witwa Bakundukize Emmanuel ukekwaho kwica uwahoze ari umugore we Mujawingoma Chantal amuteye icyuma, nyuma na we akagerageza kwiyahura yitera icyuma.
Ibi byabereye mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Nyamushishi, Umudugudu wa Gitwa, ku mugoroba wo ku itariki ya 18 Mutarama 2026. Bakundukize Emmanuel w’imyaka 25 na Mujawingoma Chantal w’imyaka 31 bari babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, ariko bari baratandukanye kubera amakimbirane yahoraga abaranga.
Amakuru y’aya mahano yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, wasobanuye ko abo bombi bari barahisemo gutandukana bitewe n’intonganya zidakira bagiraga.
Nk’uko byasobanuwe, Mujawingoma yari mu murima ari kumwe na nyina bakura imyumbati, aho uyu murima wari uherereye hafi y’aho bombi bari batuye. Bakundukize ngo yamusanze mu murima atangira kumukubita, bararwana bamanuka munsi y’umusozi.
Ageze hepfo, ngo yamuteye icyuma amukata mu ngoto, bituma ahita apfa, nyuma na we agerageza kwiyahura yitera icyuma, ariko abaturage baramutabara atarapfa.
Ubuyobozi bwatangaje ko nta mpamvu izwi aba bombi bapfaga, kuko nubwo babanye batigeze babyarana umwana, kandi nta kibazo cyihariye kizwi cyaba cyaratumye uyu mugabo afata icyemezo cyo kwambura ubuzima uwahoze ari umugore we. Gusa hanavuzwe ko mu minsi ishize Mujawingoma yari yaragiye i Kigali amarayo iminsi mike, nyuma akagaruka iwabo.
Nyuma yo gutabarwa atarapfa, Bakundukize Emmanuel yahise ajyanwa n’inzego z’umutekano kwa muganga ku bitaro bya Kibuye kugira ngo avurwe, mbere y’uko iperereza ritangira mu rwego rwo kumenya icyihishe inyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane ashobora kuvamo urugomo cyangwa kwamburana ubuzima. Yibukije ko mu gihe habayeho kutumvikana hagati y’abantu, igisubizo kitari ugukoresha imbaraga cyangwa urugomo, ahubwo ari ukugana ubuyobozi n’inzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe hakiri kare.