advertising

Advertising

“Sinari nzi ko ntwite” !Kenguruka Delia ku mpamvu yatumye ava muri Miss Burundi

January 19, 2026
1 min read

Ku nshuro ya mbere, Kenguruka Delia Chainese Ketina wahoze ari umwe mu bakobwa bari bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Burundi 2025, yahishuye impamvu nyakuri yatumye ava muri iri rushanwa ageze mu cyiciro cya nyuma kibanziriza icya nyuma, ari cyo semi-final.

Ibi yabigarutseho nyuma y’igihe kirekire hibazwa icyaba cyaramuteye gufata icyo cyemezo gitunguranye.Muri Kamena 2025, abategura irushanwa rya Miss Burundi bashyize ahagaragara itangazo rivuga ko Delia yikuye muri iri rushanwa kubera impamvu z’ubuzima.

Icyo gihe, Delia yemeye ko yafashe icyemezo cyo gushyira imbere ubuzima bwe, gusa ntiyahise asobanura impamvu nyakuri yari inyuma y’icyo cyemezo, bituma benshi bakomeza kwibaza icyabaye.

Ubu Delia yamaze gushyira akadomo ku byari byaragizwe ibanga, atangaza ko icyamuteye kuva muri Miss Burundi ari uko yari atwite. Yavuze ko atari azi ko atwite mu gihe yari akiri mu irushanwa, bityo kumenya iyo nkuru bikamugeraho bitinze, bikamubera igitangaza kandi bikamutera agahinda gakomeye kuko bitari mu byo yari yateganyije.

Abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Delia yatangaje ko nyuma yo gukurwa muri Miss Burundi yarize amarira menshi. Yavuze ko iryo rushanwa ryari inzozi yari amaranye igihe kinini, kandi ko yari atangiye kwishimira urugendo rwe no kwegera icyifuzo cye. Yagize ati, igihe yamenyaga ko atwite yari amaze no gusohoka mu irushanwa, bityo bikamubabaza kurushaho kuko atari azi neza icyabimuteye.

Delia yakomeje asobanura ko urugendo rwe rwo gutwita rwahuriyemo n’imbogamizi zitandukanye, ariko agaragaza ko yagize umugisha wo kugira umugabo wamubaye hafi, akamuba umusingi w’imbaraga n’ihumure mu bihe bikomeye banyuzemo. Yashimangiye ko inkunga n’urukundo yahawe byamufashije kwakira no gukomeza imbere nubwo yari yarabanje kwiheba.

Nubwo atabashije gukomeza irushanwa rya Nyampinga w’u Burundi, Delia avuga ko ubu yabonye ibyishimo nyakuri abikesha umuryango we. Yemeza ko urukundo n’ubusabane afitanye n’umugabo we byamuhaye icyerekezo gishya cy’ubuzima kiruta inzozi yari afite mbere.

Uyu mukobwa asoza avuga ko nubwo urugendo rwe muri Miss Burundi rwarangiye mu buryo atari yifuzaga, yishimira aho ageze uyu munsi. Avuga ko yishimira ubuzima bwe, urugo rwe n’ibyo amaze kugeraho ku giti cye, akabona ko byose bifite impamvu kandi ko hari igihe inzozi zihinduka ariko ubuzima bukaguha ibisumba ibyo wari witeze.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

FERWAFA na Rwanda Premier League byamaganye abafana ba APR FC bigaragambije

Next Story

Karongi: Umugabo aracyekwaho kwica uwahoze ari umugore we na we akitera icyuma

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop