Advertising

Uko ugenda ukura, gerageza kwiyoroshya kuko nutabikora iminsi izabigukoresha, ‘ William Pike’

11/11/24 6:1 AM

William Pike umwanditsi w’ibitabo bitandukanye (yapfuye ku ya 22 Ukuboza 1591) akaba yarizereraga mu idini ya katorike.
Amakuru menshi avuga ko William yavukiye Dorset. Akaba yarahoze ari. Pike, cyangwa Pyk ryari izina ry’ikimenyabose mu kinyejana cya 14. Mu gitabo cye yanditse cyagrutsweho kenshi ni ikitwa “Every day’s a Good Day” yagisohoye 2008.

Umunsi.com twagerageje kuvuga mu nshakamake zimwe mu nama zingenzi zikubiyemo

– Ujye uhitamo kwigomwa akanya gato uharanira kuzabaho neza iminsi isigaye
– Uko ugenda ukura, gerageza kwiyoroshya kuko nutabikora iminsi izabigukoresha
– Ubuzima ni igitabo gifite amapage menshi, amabi n’ameza.
– Uyu munsi waba uri kuri page y’ubuzima bubi, ejo wagera kuri page y’ubuzima bwiza.
– Isi ni umwarimu mwiza utanga ikizamini mbere y’uko akwigisha
– Ibyo wita amarira uyu munsi hari igihe wenda yaba ariwo munezero wawe w’ejo.
– Ibyo wita ibyishimo uyu munsi nabyo ejo byavamo amarira, ntawamenya
– Ubuzima tubamo ni ingaruka, nukora neza bizakugarukira kandi nukora nabi bikugarikire
– Gukomera nyako ni ugutuma abagukikije nabo bakomera kuko mu buzima byose ari ugufatanya
– Igihe ubona utangiye guhirwa, ukabona ibyo ukoze byose byemera bijye biguha umwanya wo gutekereza kabiri, kuko akenshi ishobora kuba ari iminsi yawe ya nyuma
– Ntugashimishwe no kwizihiza iminsi mikuru, jya ufata buri munsi wose ugejejeho ko ari umunsi mukuru

umunsi.com tubifurije umunsi mwiza, ishya n’ihirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Inama zingenzi mu by’imibanire duhabwa na Muhamed Hamdi Jusufspahić

Next Story

Amwe mu masomo akomeye ukwiriye kumenya mbere yo gushaka umugore cyangwa umugabo

Latest from HANZE

Go toTop