Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje amagambo yo gushimira no kwifatanya n’ikipe y’Igihugu ya Senegal yegukanye igikombe cya Afurika itsinze Morocco igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Pape Gueye ku munota wa 94 mukino waranzwe n’Ishyaka ryinshi.
Ni umukino waraye ubaye aho ikipe ya Senegal yatsinze Morocco ikegukana igikombe cya Afurika ku nshuro ya yo ya Kabiri.
Nyuma y’uwo mukino , Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze (X) ashimira kandi imbaraga n’umuhate wa Morocco muri icyo gikombe n’uburyo bateguye neza irushanwa”.
Yanditse ati:”Warm congratulations to the Lions de la Teranga on their well-deserved AFCON victory, a proud achievement that reflects perseverance, unity, and excellence. I also commend Morocco for their strong performances throughout this well-organized tournament and thank them for their warm hospitality”.
Umwanya wa Gatatu wahanganiwe na Nigeria na Egypt aho umukino warangiye ikipe ya Nigeria itsinze Egypty Penaliti 4 kuri 2.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu Bakuru b’Ibihugu bya Afurika , bakunda umupira w’amaguru cyane ndetse banagaragaza kuwushyigikira mu buryo budasanzwe.
Perezida Kagame kandi yakurikiye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu, Â AFCON2025, warangiye Senegal itwaye igikombe itsinze Maroc, igitego 1-0.







