advertising

Advertising

Bruce Melodie yahishuye ibitaramo bizenguruka Igihugu afitanye na The Ben

January 19, 2026
1 min read

Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yongeye kugaragaza ko hari ibitaramo bizenguruka Igihugu cy’u Rwanda afitanye na The Ben kandi ko mu gihe kitari icya kera bazashyira hanze ingengabihe yabyo.

Bruce Melodie yahamije ko atari uguhangana nk’uko bikunze kuvugwa n’abafana ahubwo ko ari ugushimisha abaturage babakunda.

Ibyo yabitangaje ubwo yari mu kiganiro aho aganiraga n’abafana be mu buryo bw’imbonankubone (Live) kuri TikTok yari ahuriyemo n’abamaze kumenyakana nka ‘GodFather’ , Didyman, Dumba n’abandi.

Bruce Melodie yabajijwe ku makuru yo kuba afitanye ibitaramo na The Ben cyangwa niba ari ibihuha. GodFather yabajije Bruce Melodie ati:”Nyuma yo kuva i Burayi , hari ibihuha bivuga ko ufite ibitarano bizenguruka Igihugu mu Rwanda, ugataramira abaturage ?”.

Bruce Melodie yahise asubiza atazuyaje agira ati:”Yego rwose ntabwo ari ibihuha. Ni ukuri kandi n’impapuro zibyamamaza muraza kubibona, mfite ibitaramo bizenguruka Igihugu na The Ben”.

Bruce Melodie yasabye abantu gukomeza gutegereza ibyo bitaramo ashimangira ko ari ibitaramo bizazenguruka Igihugu bagashimisha Abanyarwanda kuko ngo abakunda cyane nk’iwabo.

Muri icyo kiganiro Bruce Melodie yavuze ko ibintu yihebeye ari umuziki kandi ko adashobora gutekereza kujya muri Politike cyangwa ibintu bintu bimusaba kujya mu mwanya.

Si ubwa mbere Bruce Melodie agiye guhurira ku rubyiniro na The Ben bikitwa ihangana n’ubwo basa n’abashaka gusiba ayo mateka bakuba andi y’ubuvandimwe muri muzika.

Bruce Melodie kenshi yagiye nimero  ya mbere muri muzika Nyarwanda agashyira abandi ku ruhande , ibintu byagiye bimushyira mu mwanya wo gukora buri kimwe ngo agumane uwo mwanya.

Ubwo The Ben yatumiraga Bruce Melodie muri NU Year Gloove, yatangaje ko ibyo gushotorana yagiye abyinjizwamo na Bruce Melodie bityo na we akabigerageza.

Author

Leave a Reply

Your email address will not be published.


Ads

ad

Previous Story

Taylor Swift na Travis Kelce bahanganye n’ikigeragezo gikomeye mu rukundo rwabo mu gihe bitegura ubukwe

Next Story

Perezida Kagame yifatanyije na Senegal yegukanye igikombe cya Afurika

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kanye West yasabye imbabazi Abayahudi

Kanye West yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gusaba imbabazi ku mugaragaro Abayahudi kubera amagambo yigeze gutangaza yafashwe nk’ayabibasira. Ibi yabikoze asobanura ko ayo magambo
Go toTop